Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe ya Rayon Sports yemeje bamwe mu byamamare bizasusurutsa abantu ku munsi w’Igikundiro

Harabura iminsi ibarirwa ku ntoki kugirango hatahwe ibirori by’umunsi w’IGIKUNDIRO (Rayon Sports Day). Ni umunsi uzaba ku wa gatandatu w’iki cy’umweru tariki 3 Kanama 2024.

Kuri uyu munsi w’Igikundiro , ikipe ya Rayon Sports izerekana abakinnyi batandukanye yaguze, Abatoza, ndetse na komite. Ni umunsi kandi ikipe ya Rayon Sports izerekaniraho uburyo yiteguye imikino ya Shampiona ndetse n’andi marushanwa ari imbere.

Kuri uyu munsi ikipe ya Rayon Sports izakina n’ikipe ya AZAM FC yo mu gihugu cya Tanzania. Ibi birori ndetse n’uyu mukino bizabera muri stade ya Kigali Pele Stadium.

Mu itegurwa ry’ibi birori kandi ikipe ya Rayon Sports ntabwo yigize yibagirwa ko hagomba kuba hari abasusurutsa rugamba (Abahanzi basusurutsa abitabiriye). Mu rwego rwo kunezeza buri umwe uzaba uri aho, bityo rero Rayon Sports yatumiye abahanzi batandukanye ndetse n’abavanga muziki bazasusurutsa abari aho.

Muri aba bahanzi n’aba-Dj, Nemeye Platin , Bushali na Dj Briane nibo bamaze kwerekanwa na Rayon Sports ko bazasusurutsa ibirori ku munsi w’Igikundiro ku wa gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024.

Kuri uyu munsi kandi Abarayon bazaba bari guha ikaze umutoza wabo uheruka kubahesha igikombe baheruka muri 2019, Robertihno.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments