Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ikipe ya Mukura VS yiminjiriyemo agafu

Ikipe ya Mukura VS ibarizwa mu karere ka Huye yongeye kubura umutwe ijya ku isoko ry’igura n’igurisha igura abakinnyi bakomeye nyuma yuko yari imaze igihe kinini iri mu bukene budasanzwe yasigiwe no kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup 2018-2019, ndetse na Covid 19.

Kuri ubu iyi kipe iri muri amwe mu makipe yo kwitegwa muri shampiona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda nyuma yo kujya ku isoko ikagura abo bakinnyi bakomeye ndetse biganjemo Abanyamahanga.

Mu bakinnyi iyi kipe yaguze harimo abakinnyi babiri bakomoka mu gihugu cya Ghana aribo rutahizamu Agyenim Boateng Mensah na myugariro Abdul Jalilu bombi. Aba bakinnyi bombi yabakuye mu ikipe ya Dream Fc yitabiriye CAF Confederations Cup 2023 ndetse ikagera muri kimwe cya kabiri.

Mukura kandi yagiye igura abandi bakinnyi bakomeye barimo Umurundi Niyonizeye Fred , uyu wanabaye umukinnyi w’umwaka mu Burundi ubwo yakinaga muri Vital’O FC. Yaguze kandi Ishimwe Jean Rene n’umunyezamu Tuyizere Jean Luc yakuye muri Marines FC.

Hari kandi Uwumukiza Obed wavuye muri Muhazi United, Jordan Nzau Ndimbumba wavuye muri Etincelles FC ndetse na Vincent Adams wayisubiyemo avuye muri Bugesera FC.

Nyuma yo kwiyubaka gutya, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS, Musoni Protais, yahaye ubutumwa abakunzi bose ba Mukura VS ko uyu mwaka bagomba kwitega Mukura nk’ikipe ije guhatanira buri gikombe cyose kizahatanirwa.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments