Mu gisata cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, Tariki ya 10 Kamena 2024 nibwo isoko ry’igura n’igurisha ryafunguwe ku mugaragaro, nibwo amakipe yose yo mu Rwanda yatangiye kuba yasinyisha abakinnyi abandi akabagurisha.
Amakipe atandukanye urugero nka Rayon Sports, Apr Fc, Police Fc, As Kigali, n’andi makipe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yariyubatse muri iki gihe ku buryo bukomeye, ndetse uyu mwaka wari ufite akarusho ugereranyije n’imyaka yashize.
Kuri ubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rifatanyije na Rwanda Premier League, batangaje ko isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rizafunga ku wa 30 Kanama 2024.
Bivuze ngo uhereye nonaha ku wa 20 Kanama 2024, harabura iminsi 10 ngo isoko rifungwe, aho rizafungwa 23:59 z’ijoro. Ni mu gihe itangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuwa 19 Kanama 2024 ubwo haburaga iminsi 11.