Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Gen Mubarakh Muganga yageneye ubutumwa abakunzi ba Apr Fc bose

Ku munsi wo ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, ikipe ya Apr Fc ndetse na Azam FC yo muri Tanzania zesuranye, mu mukino wabereye i Kigali kuri stade Amahoro.

Ni umukino wa CAF Champions League waje kurangira ikipe ya Apr Fc itsinze Azam Fc ibitego 2:0, ari nabyo byaje gutuma Apr Fc isezerera iyi Azam Fc ku kinyuranyo k’ibitego 2 :1, kuko umukino wambere wabereye muri Tanzania Azam Fc yari yatsinze Apr Fc igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’uyu mukino, umuyobozi mukuru w’icyubahiro wa Apr Fc akaba n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga , yageneye ubutumwa abakunzi ba Apr Fc abashimira ndetse ashimira n’abakinnyi n’abandi bose bafashije Apr Fc ku ntsinzi yabonye.

Yagize ati “Bakunzi ba APR F.C, turabashimiye cyane ku intsinzi ya none mwagaragaje ko turi Intare. Nanone Ingabo zanyu zaje gushyigikira Intare zabo (APR F.C) zabashimiye kimwe n’Abandi bose baje gushyigikira ikipe.”

Akomeza ati ” Ubuyobozi bwa APR F.C, abatoza n’ Abakinnyi mwese turabashimiye byimazeyo. Muri aba agaciro. Uyu niwo mwanya wo kureba uko tunoza kurushaho, dutegura urugamba ruri imbere, APR F.C, Intsinzi iteka“

Ubu butumwa kandi abutangaje nyuma y’ubutumwa yari yatangaje mbere y’umukino yizeza abakunzi bayo ko ikipe ya Apr Fc izabaha intsinzi.

Nyuma y’uyu mukino, Apr Fc isezereyemo Azam Fc, ubu itegereje gucakirana na Pyramid Fc yo mu gihugu cya Misiri ku kiciro gikurikiyeho, izakomeza izajya mu matsinda.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments