Tuesday, October 22, 2024
spot_img

FERWAFA yemeje umubare ntakuka w’abanyamahanga bagomba gukinishwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, nyuma y’uko habayeho kutumvikana n’abanyamuryango ba Rwanda Premier League ku mubare w’abanyamahanga bagomba gushyirwa mu kibuga, kuri ubu ryemeje umubare ntakuka w’abagomba gushyirwa ku rupapuro rw’umukino ndetse n’abagomba kubanzwa mu kibuga.

Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize hanze kuri iki cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2024, ryemezaga ko umubare w’abanyamahanga bashyirwa ku rupapuro rw’abakinnyi bari bwifashishwe mu mukino ari 10, naho abemerewe kuba bari mu kibuga ntibagomba kurenga 6.

Ibi bivuze ko abakinnyi batandatu b’abanyamahanga bashobora gushyirirwa mu kibuga rimwe, abandi 4 bakaba baza basimbuye.

ITANGAZO ryagiraga riti “Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino (Team sheet/feuille de match) abakinnyi b’abanyamahanga batarenze icumi (10) no gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga batarenze batandatu (6) mu kibuga.”

Gusa aba 4 bashobora gusimbura, ntibashobora gusimbura Abanyarwanda mu gihe Abanyamahanga 6 buzuye mu kibuga.

Ibi bibaye nyuma y’ubwumvikane buke bwakomeje kubaho hagati y’iri shyirahamwe ndetse n’abayobozi b’amakipe, aho aba bayobozi b’amakipe bifuzaga ko ikipe yakwemererwa kujya ikinisha abakinnyi b’Abanyamahanga 8.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments