Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Dore abakinnyi bakomeye mu Rwanda babuze amakipe bakinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2024 /2025

Isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rimaze hafi amezi abiri n’igice rifunguye, muri iki gihe abakinnyi bamwe mu makipe yabo baragurishijwe, amakipe agura abandi, bamwe barirukanwa, abandi amasezerano yabo ararangira ndetse bamwe banga gusinya andi, hakaba n’ubwo amakipe abimye andi masezerano.

Biteganyijwe ko isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rizafunga ku wa 30 Kanama 2024, gusa nubwo rigiye gufunga, hari abakinnyi bamwe na bamwe mu Rwanda badafite amakipe bakinira.

Bamwe muri abo bakinnyi ni abasoje amasezerano mu makipe yabo ntibahabwa andi, abicaye bitewe n’ibibazo by’imvune abirukanywe, ndetse n’abicaye ku bw’izindi mpamvu.

Kandi muri aba bakinnyi bicaye, abenshi ni abafite amazina akomeye, ndetse yavuzwe cyane mu rusata rw’imikino mu Rwanda.

Abo bakinnyi kuri ubu badafite amakipe ni aba bakurikira.

1. KIMENYI Yves
2. HATEGEKIMANA Bonheur
3. RWABUGIRI Omar
4. NSHUTI Savio
5. BISHIRA Latif
6. RURANGWA Moses
7. RAFAEL OSALUWE
8. MUGENZI Bienvenue
9. KALISA Rachid
10. DUSINGIZIMANA Gilbert
11. NSENGIYUMVA Moustapha
12. NYAMURANGWA Moses

Iki gihembwe k’isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda nigifungwa, aba bakinnyi abenshi bazaba ntamahirwe bafite yo kubona ikipe vuba, hari nabashobora kuzicara umwaka wose.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments