Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Breaking News : Rayon Sports Day ntikibereye muri stade Amahoro

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024, Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko umunsi wa Gikundiro utakibereye muri stade Amahoro nkuko byari byarateganyijwe kandi bigatangazwa.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports batangaje ko impamvu yatumye uyu munsi utazabera muri Stade Amahoro ari impamvu zitabaturutse, gusa benshi bakomeje gucyeka ko byaba ari ikibazo cy’amafaranga yo gukodesha stade yabaye menshi kurenza ubushobozi bw’ikipe.

Byatangajwe ko uyu munsi wa Gikundiro, gahunda zo kuwutegura zigikomeje kandi ko uzaba ku munsi wagombaga kuzabera ndetse ikipe bagomba gukina akaba ariyo bazakina, iyo kipe ikaba Azam FC yo muri Tanzania.

Uyu mukino rero ukaba uzabera kuri stade ya Kigali Pele Stadium ari naho ibirori by’ndi minsi ya Rayon Sports byaberaga. Abayobozi ba Rayon Sports batangaje ko ikibazo cy’amatike bagiye kugisubiramo ndetse bakareba uko abari barishyuye amatike bizagenda.

Aya makuru yababaje Abarayon benshi bitewe nuko byasaga nkaho ikipe yabo ariyo yambere igiye gukoreramo ibirori mbere y’andi makipe kuva yafungurwa.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments