Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Azam FC yikanze amarozi ikora ikintu kidasanzwe ku mukino wayihuje na Apr Fc

Ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, i Kigali kuri stade Amahoro, ikipe ya Apr Fc yahakiriye ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania mu mukino wa CAF Champions League.

Uyu ni umukino warangiye Apr Fc isezereyemo Azam Fc ku kinyuranyo k’ibitego 2:1 mu mikino yombi.

Amakuru akomeza gucicikana hirya no hino avuga ko ikipe ya Azam Fc mbere yo kwinjira muri stade Amahoro yabanje kwikanga Amarozi, icyeka ko hari ibyo bashobora kuba bayiteze.

Ibi byagaragariye ku bikorwa bidasanzwe iyi kipe yakoze bagaragaza ko hari icyo iri kwikanga.

Iyi kipe ya Azam Fc ubwo yageraga kuri Stade igacyeka ko hari ibyo bashobora kuba bayiteze mu rwambariro bari bayiteguriye, yohereje bamwe mu bantu bazanye nayo binjirana amajerekani y’amazi bamena amazi menshi hasi mu rwambariro ndetse no ku nkuta zarwo.

Nyuma yo kumena amazi ahantu hose, abakinnyi n’abatoza n’abandi bazanye nayo babonye kwinjira ndetse batinze kuza mu myiteguro y’umukino.

Si ibyo gusa bakoze kuko ibindi bakoze ni uko banze guca mu nzira bari bateguriwe ko bari bunyuremo basohoka mu rwambariro bajya mu myitoza ya mbere y’umukino, ahubwo baciye ahandi.

Ibi bikorwa byose bakoze byatumye benshi babyibazaho ndetse bitekerezwa ko iyi Azam Fc yari yikanze amarozi, akaba ariyo mpamvu yabikoze.

Gusa nubwo yakoze ibyo byose, ntibyabujije Apr Fc kugera ku mugambi wayo wo gutsinda.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments