Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Aracyafite utunyangingo tw’uturayon !” Arsene araje mu gahinda abafana b’ikipe ya Apr Fc, Abarayon abaraza mu byishimo

Kuri uyu munsi wo ku cyumweru tariki ya  21 Nyakanga 2024 nibwo hakinywe umukino wanyuma wa CECAFA Kagame Cup, umukino wahuzaga ikipe ya Apr Fc yo mu Rwanda ndetse n’ikipe ya Red Arrows yo muri Zambia, umukino wabereye mu gihugu cya Tanzania.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi, igice cyawo cyambere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, gusa ku munota wa 9 ikipe ya Red Arrows yabonye Penality iterwa nuwo bita  Ebengo ariko umunyezamu wa Apr Fc Pavel Ndzila ayikuramo.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yose ari kugerageza gushaka igitego, ariko ku bw’amahirwe make ya Apr Fc, Red Arrows ikibabonamo ku munota wa 62 w’umukino. Ndetse umukino wakomeje kugendera kuri icyo gitego kugera ku munota wa 90.

Abakinnyi b’ikipe ya Red Arrows n’abatoza bari batangiye gufatana urunana, bari kubyina intsinzi, ariko umukinnyi wa Apr Fc, Mamadou Sy akagozi k’ibyishimo kabo yagaciye ku munota 92 w’umukino, ubwo yatsindaga igitego cya Apr Fc cyo kwishyura kuri pass yari ahawe na Richmond Lamptey, bose binjiriye rimwe basimbura.

Uko niko iminota 90 y’umukino yaje kurangira amakipe yose ahita ajya muri Exta Time, ndetse nayo yaje kurangira amakipe yose akinganya igitego kimwe kuri kimwe. Amakipe yahise ajya muri Penality ari naho ikipe ya Apr Fc yatsindiwe.

Amakipe yombi yatangiye atera Penality neza ndetse 5 zose zirangira ntanimwe irase. Ubwo penality 5 zari zirangiye amakipe yose yagombaga gutangira gutera shot out, Apr Fc niyo yabanzaga gutera Penality, Red Arrows igakurikira. byageze kuri Penality ya 9 amakipe yose akiri kwinjizanya, kuko rero Apr Fc ariyo yabanzaga gutera, niyo yakurikiyeho mu gutera Penality ya 10.

Penality ya 10 ku ruhande rwa Apr Fc yafashwe na Tuyisenge Arsene wageze muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports. Ubwo yajyaga gutera iyi Penality, abakinnyi bose bafatanye ku rutugu barahindukira bareba inyuma bamwe batangira gusenga, abandi bipfuka mu maso.

Ubusanzwe uyu mukinnyi uzwiho kurata Penality cyane, ntakabuza yayihanuje inyoni. Ubwo abakinnyi b’ikipe ya Red Arrrows bahise batangira kubyinga intsinzi. Uwagiye gutera iyi penality ya 10 ya Red Arrows ni wa mukinnyi warase Penality hagati mu mukino, ku munota wa 9.

Gusa ubwo yageraga imbere ya Pavel Ndzila umuzamu w’ikipe ya  Apr Fc, barebanye mu maso ubundi aramubwira ati “uzabaze iwacu ntibadutoje gusuzugurwa Kabiri”, Penality ya Red Arrows ya 10 iba yinjiye gutyo.

Umukino wahuzaga Apr Fc na Red Arrows akaba na Final ya CECAFA Kagame Cup uba urangiye ari Penality 9 za Apr Fc kuri 10 za Red Arrows.

Abafana b’ikipe ya Apr fc sibo gusa bari bakurikiye uyu mukino kuko n’abafana ba Rayon Sports nabo bari bahukurikiraniye hafi, ndetse n’abakunzi bose ba ruhago mu Rwanda.

Ubwo Tuyisenge Arsene yari afashe Penality, Abafana ba Apr Fc bifashe mu maso bati dore ambasade wa Rayon niwe ugiye gutera iyanyuma, Abafana ba Rayon bati “muhungu wacu duheshe ibyishimo”. Ntakabuza koko ibyishimo Abarayon basabaga babihawe, naho Abafana ba Apr Fc barara mu gahinda, bamwe bati “aracyafite utunyangingo tw’utuRayon”.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments