Thursday, October 31, 2024
spot_img

Apr fc yikojeje muri Nigeria impanura umwataka ukomeye cyane

Amakuru ari gicicikana mu bitangazamakuru bitandukanye, ni uko Apr Fc yamaze kumvikana n’umwataka ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ngo aze kuyikinira.

Uyu mukinnyi witwa Chidiebere Johnson Nwobodo wakiniraga Enugu Rangers yo muri Nigeria, yamaze kugera muri Tanzania aho ikipe ya Apr Fc iri kubarizwa ubu, ngo yumvikane nayo ibyanyuma.

Birateganywa ko uyu mukinnyi namara kumvikana na Apr Fc arahita asinya amasezerano y’imyaka 3, yo gukinira iyi kipe.

Chidiebere Johnson Nwobodo ni umukinnyi bivugwa ko ari mwiza mu mikinire ye ndetse akaba akina mu mpande, asatira. Uyu mukinnyi kandi yafashije ikipe ya Enugu Rangers yakinagamo, yo muri Nigeria , gutwara igikombe cya shampiona.

Uyu mukinnyi Apr Fc yumvikanye nawe, ndetse aza asanga abandi banyamahanga bamaze kuba benshi muri Apr Fc. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi akimara gusinya azahita atangirana imyitozo na bagenzi, hariya aho bari muri Tanzania.

Apr fc kuri ubu yazamutse muri kimwe cya kabiri (1/2) cya CECAFA Kagame Cup nyuma yo gutsinda imikino 2 mu itsinda ikanganya umwe.

APR FC izongera gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatanu saa Cyenda za Kigali, ihura na El Hilal yo muri Sudani mu mikino ya CECAFA Kagame Cup igeze muri ½ cy’irangiza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments