Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Apr Fc yatanze ubwarasisi ku banyeshuri

Ku wa gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, ikipe ya Apr Fc izakina n’ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania, ni umukino uzabera kuri Stadium Amahoro.

Uyu ni umukino wa CAF Champions League, ukaba ari umukino wo kwishyura kuko umukino wambere wabereye muri Tanzania, aho waje kurangira Azam Fc itsinze Apr Fc igitego kimwe ku busa.

Kuri uyu mukino ikipe ya Apr Fc yatanze ubwarasisi ku bafana bayo, kuko itike yo kwinjira yagizwe amafaranga make cyane, aho harimo itike ya 1000 Rwf ndetse n’iya 2000 Rwf.

Si abakuze gusa yahaye ubwarasisi, kuko iyi kipe yatangaje ko ubu Abanyeshuri bari munsi y’imyaka 18 ndetse bakaba bafite amakarita y’ishuri bemerewe kureba uyu mukino ku buntu.

Ikipe ya Apr Fc ikaba isabwa gutsinda uyu mukino byibuza igashyiramo ikinyuranyo k’ibitego 2 kugirango ibashe gukomeza muri iyi mikino ya CAF Champions League.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments