Ejo hashize ku wa 30 Nyakanga 2024, ikipe ya Apr Fc yatangaje ko yasinyijishe abakinnyi batatu bakomeye baturutse mu mahanga, harimo Umunya-Mali umwe ndetse n’abanya-Nigeria babiri.
Uyu mukinnyi ukomoka muri Mali witwa Mahamadou Lamine Bah ni umukinnyi ukina wugarira naho Abanya-Nigeria babiri aribo Godwin Odibo na mugenzi we Chidiebere Nwobodo Johnson bakina basatira ku mpande.
Uyu Mahamadou Lamine Bah yasinye amasezerano y’imyaka 2 azagera mu mwaka wa 2026, naho Godwin Odibo na mugenzi we Chidiebere Nwobodo Johnson basinye amasezerano y’imyaka 3, azagera muri 2027.
Aba bakaba biyongereye ku bandi bane bashya b’abanyamahanga nabo APR FC yari yarasinyishije, Umunya-Senegal Aliou Souane, Abanya-Ghana babiri Seidu Dauda na Richmond Lamptey ndetse n’Umunya-Mauritania, Mamadou Sy.