Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Apr Fc igiye gutiza abakinnyi bakomeye muri mucyeba wa Rayon Sports

Nyuma yuko Apr Fc igiye ku isoko ikamanura intwaro zikomeye, kuri ubu yatangiye no kurekura bamwe mu bakinnyi ibona idafiteye umupango muri uyu mwaka wa 2024/2025.

Ibi ni nyuma yuko umutoza hari abakinnyi atashimye kuko abona batazamufasha kugera kure mu mikino mpuzamahanga ndetse n’indi mikino isanzwe, bitewe n’ubushobozi buke ababonamo. Gusa nanone bamwe bakaba bazarekurwa bitewe nuko bagize imvune igihe kirekire bigatuma Apr Fc itababonamo umusaruro yari ibitezeho.

Amakuru aravugwa ko Apr Fc igiye kurekura abakinnyi barimo Ismael Pitchou,Apam Asongwe, ndetse na Mugiraneza Frodouard, gusa bamwe muri aba ikaba izabatiza mu yindi kipe ya hano mu Rwanda.

Biravugwa ko umukinnyi Apam Asongwe agiye gutizwa mu ikipe ya Kiyovu Sports (Mucyeba wa Rayon Sports), siwe gusa kuko izatiza na Mugiraneza Frodouard muri Kiyovu Sports, uyu we yari asanzwe anakina muri Kiyovu Sports aza kuyivamo mu ntangiriro z’uyu mwaka ajya muri Apr Fc ariko akaba agiye kongera gutizwa muri Kiyovu Sports.

Umukinnyi  Ismael Pitchou uzasesererwa muri iyi Apr Fc ni umukinnyi utaratanze umusaruro bari bamwitezeho ndetse aza guhura n’imvune ikomeye bituma atabona n’igihe cyo gukina.

Kuri ubu Apr Fc iri kwitegura gukina imikino ya CAF champions league, ndetse ikaba ifitanye umukino na Police Fc , umukino wa Super Cup uhuza ikipe yatwaye Shampiyona ndetse n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments