Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Amakuru Mashya : Rayon Sports igiye guhambiriza abakinnyi batahe iwabo

Kuva umutoza Robertihno yatangira gutoza no kureba imikino ya Rayon Sports, yatangaje ko iyi kipe nta mwataka ifite ushobora kuyihesha igikombe cyangwa ngo ayifashe gutsinda amakipe akomeye nka Apr Fc n’izindi.

Nyuma yo gutangaza ibyo, yatanze ikifuzo ku buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko yifuza ko bagura barutahizamu beza bari ku rwego rwo hejuru, kuva ubwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kurambagiza bamwe muri barutahizamu bakomeye, binavugwa ko iri kurambagiriza mu gihugu cya Kenya ndetse no mu gihugu cya Uganda.

Kuri ubu amakuru avugwa indani mu Rayon Sports aravuga ko iyi kipe ishobora gusezerera bamwe mu bakinnyi basanzwe ndetse n’abo yaguze.

Amakuru avuga ko abakinnyi Rayon Sports iheruka kwerekana ku munsi w’Igikundiro aribo bakinnyi izakoresha muri uyu mwaka, ndetse n’abandi ishobora kuzagura mu minsi iri imbere, naho buri mukinnyi wese uri muri Rayon Sports ariko akaba atarerekanywe ku munsi w’Igikundiro, uwo si umukinnyi wa Rayon Sports.

Ntiharamenyekana abakinnyi nyirizina bashobora guhambirizwa ariko amakuru avuga ko higanjemo abataka umutoza yabonye badashoboye, ibi bikozwe mu rwego rwo gushaka abataka bakomeye bari ku rwego rwa Rayon Sports.

Rayon Sports kuri ubu iri kwitegurira kuba yatwara shampiona ndetse ikaba yagera kure mu mikino mpuzamahanga, rero Robertihno avuga ko aba bataka badashoboye badashobora kumugeza kure.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments