Tuesday, October 22, 2024
spot_img

AMAKURU MASHYA : Apr Fc yiyunze ku makipe nka Arsenal n’izindi

Mu rusata rw’imikino hari hamaze iminsi havugwa inkuru ko ikipe ya Apr Fc ishobora kwiyongera mu makipe akina yambaye umwambaro wanditseho Visit Rwanda, nkuko amakipe nka Arsenal yo mu Bwongera, PSG yo mu Bufaransa na Buyern Munich yo mu Budage zibikora.
Kuri ubu byatangajwe ko kipe ya APR FC bwa mbere iri bukinishe iyi myenda yanditseho “Visit Rwanda” ubwo iri buze kuba ikina na Simba SC mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino uza kubera muri Tanzania, ubwo Simba SC iraba yizihiza Simba Day.
Ubuyobozi bw’iyi kipe ya Apr Fc  bwatangaje ko buzakomeza gukinisha iyi myenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu marushanwa mpuzamahanga uretse aho amategeko abibabuza.
Ibi kandi byitezweho kuba bizakomeza kuzamura Visit Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, ndetse ba mucyerarugendo bakayoboka u Rwanda ari benshi kuko mu mande z’isi zitandukanye u Rwanda rumaze kuba kimenya bose dore ko no muri NBA rwagezemo.
RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments