Monday, June 2, 2025
Monday, June 2, 2025
spot_img
HomeImikinoImbamutima za Perezida Kagame kuri Paris Saint-Germain yanditse amateka atazibagirana mu Burayi

Imbamutima za Perezida Kagame kuri Paris Saint-Germain yanditse amateka atazibagirana mu Burayi

Mu ijoro ridasanzwe ryo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo n’icyubahiro atewe no kubona Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cya UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.  

Ni intsinzi yaje nyuma y’umukino udasanzwe waciye ibintu, PSG itsinda Inter Milan ibitego 5-0 kuri Stade Allianz Arena mu Budage. 

Perezida Kagame, uzwi nk’umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru, by’umwihariko abakunda imikino inoze no gukorana n’abafatanyabikorwa bashoboye, ntiyazuyaje gusangiza imbaga y’abamukurikira ku rubuga rwa X uko yishimiye iyi ntsinzi itazibagirana.  

Yagize ati: “Mwakoze PSG, mbega umukino, kuwureba biranejeje! Mwateye ishema abafana n’abafatanyabikorwa.” 

Aya magambo yuje ishema yanditswe n’Umukuru w’Igihugu nyuma y’aho ikipe ya Paris Saint-Germain yegukanye igikombe ku buryo bw’agahomamunwa, ikigira ku rutonde rw’amakipe yanditse amateka mu mupira w’i Burayi. 

Ni intsinzi itari isanzwe gusa ku ikipe yo mu Bufaransa, ahubwo ni n’intsinzi ku Rwanda, igihugu gifitanye amasezerano y’ubufatanye n’iyi kipe binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Ni mu masezerano yasinywe bwa mbere mu 2019, akaba yarongerewe kugeza mu 2028, akomeje gutanga isura nshya ku Rwanda binyuze mu kwamamaza ubukerarugendo n’umuco warwo. 

Paris Saint-Germain yambara imyambaro y’imyitozo iriho Visit Rwanda, ikanerekana iri zina ku kibuga cyayo Parc des Princes, kimwe no mu bikorwa byinshi by’ubucuruzi n’imyidagaduro. 

Umukino wabaye kuri Allianz Arena, ku nshuro ya kabiri iyi stade yakiriye umukino wa nyuma wa Champions League, wabaye nk’igitangaza. PSG yigaragaje nk’ifite inyota idasanzwe yo kwandika amateka mashya. 

Achraf Hakimi yafunguye amazamu ku munota wa 11, atsinda igitego cy’ubuhanga ku mupira mwiza yahawe na Désiré Doué. Ntibyatinze, ku munota wa 20, Doué na we yinjije igitego cya kabiri nyuma yo guhabwa umupira na Ousmane Dembélé. 

Paris Saint-Germain yakomeje kwiharira umukino, ikinyuranyo cy’amakipe kigaragarira no mu mibare: mu gice cya mbere yagerageje kugera ku izamu inshuro 13, mu gihe Inter Milan yagerageje kabiri gusa. 

Désiré Doué yongeye kwigaragaza mu gice cya kabiri atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 64, agira ibitego bibiri ndetse anatanga umupira wavuyemo igitego. Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yabaye umwe mu bakinnyi bake baciye agahigo muri Champions League y’i Burayi. 

Igitego cya kane cyinjijwe na Khvicha Kvaratskhelia ku munota wa 72, nyuma yo gusiga myugariro Bastoni agatsinda mu buryo bw’ubuhanga. Senny Mayulu wasimbuye Fabián Ruiz, yongereye agahinda ku bakinnyi ba Inter Milan atsinda igitego cya gatanu cyasize PSG icanye urumuri i Burayi. 

Imvugo ya Perezida Kagame yashimangiye ko ubufatanye bwubakiye ku ntego no kwizerana bushobora gutanga umusaruro ku rwego mpuzamahanga.  

Visit Rwanda ntabwo ikiri ikirango gusa ku myenda y’amakipe akomeye nka PSG na Arsenal, ahubwo iri kugenda yigaragaza nk’inyabutatu ihuza siporo, ubukerarugendo n’ubukungu. 

Mu gihe PSG itwaye igikombe cya mbere cya Champions League, abakunzi bayo hirya no hino ku Isi barishimye.  

Ku Rwanda, ni umwanya mwiza wo gukomeza kwereka amahanga ko ruri mu rugendo rwo kwiyubaka no kugera ku rwego mpuzamahanga binyuze no mu mikoranire n’amakipe akomeye y’i Burayi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe