Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryateguye igiterane cyo gushimira Imana ku rugendo bamaze mu ntambara zo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ubu bamaze kwigarurira intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Iki giterane cyabereye muri Sitade de l’Unite iherereye mu mujyi wa Goma, cyitabirwa n’abantu benshi baturutse impande zinyuranye z’igihugu.
Sitade yari yuzuye, harimo abaturage b’ingeri zose ndetse n’abayobozi batandukanye baturutse ku rwego rwa gisivili n’urwa gisirikare. Corneille Nangaa, umuyobozi mukuru w’Ihuriro rya AFC/M23, nawe yari ahari.
Iki giterane cyaranzwe n’amasengesho yuje ibyishimo n’indirimbo zo guhimbaza Imana. Abitabiriye bashimiye Imana uburyo yarinze abaturage n’abasirikare ba M23 kuva batangira urugamba rwo kubohora igihugu kugeza n’ubu bakirwana no guhindura ubutegetsi buriho muri Kinshasa buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.
Col. Ernest Sebagenzi, uyobora Brigade ya mbere mu gace ka Rutshuru, yavuze ijambo ryuje ishimwe aho yagarutse ku rugendo rwatangiye mu mashyamba ya Sarambwe kugeza ubwo bafataga imijyi ya Goma na Bukavu, ndetse bakomeje no kugaba ibitero mu bindi bice by’igihugu.
Yagize ati: “Imana ni iy’abasirikare. Twebwe tuyishyira imbere kuko tuzi ibyo ikomeje kutugirira kuva tukiri mu ishyamba kugeza n’ubu. Ishimwe rirarenze, ntanuwashobora kurivuga kuko ibyo Imana yadukoreye n’Isi ntibyumva, ariko twebweho turabyumva, turayishima kandi tuzakomeza kuyishimira.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Julien, yagaragaje ubutumwa bwo kubaka igihugu hadashingiwe ku moko cyangwa amoko y’amasura, ahubwo Abakongomani bose bakaba umwe.
Yagize ati: “Ubutumwa naha Abakongomani ni urukundo. Ibyo kureba isura ntibikenewe. Dufite igihugu cyiza, tube bamwe kugira ngo Congo yacu itere imbere kandi igere ku mahoro. Icy’ingenzi ni uko turi Abakongomani, kandi iyi Congo izubakwa natwe ubwacu.”
Yakomeje avuga ko imyaka 13 ishize Imana ikomeza kurinda abaturage, ikabarengera mu bihe bikomeye.
Yatangaga urugero rwa Dawidi nk’umuntu Imana yakoresheje ibikorwa bikomeye, ashimangira ko n’abake bashobora gukoresha ubushobozi butagerwaho n’abandi benshi, igihe Imana iri imbere yabo.
Kugeza ubu, Ihuriro rya AFC/M23 rimaze kwigarurira intara zombi za Kivu, harimo imijyi y’ingenzi ya Goma na Bukavu.
Umujyi wa Goma, aho hari n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege, umaze amezi atanu nta ndege ikigwaho, kubera ibikorwa by’intambara.
Nyuma y’imyaka yari ishize Sitade de l’Unite idakorerwamo ibikorwa rusange, kuri ubu yongeye kwakira ibiterane n’imikino.
Harateganywa ko n’ikibuga cy’indege cya Goma cyakongera gukora nyuma yo gusanwa, nyuma yo kwangizwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’ingabo za SADC ndetse n’abacanshuro b’abazungu mu mirwano yabereye mu gace kari karigaruriwe na AFC/M23.
Muri Video, Dore uburyo abayobozi ba AFC/M23 babyinye Igisirimba
