Mu cyanya cyahariwe inganda giherereye mu Karere ka Gasabo, hari uruganda rwihariye rukora intwaro za gisirikare zigezweho. Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMICO), ni rwo rukora imbunda za Galil ACE, imbunda z’intambara zishingiye ku gishushanyo cy’Abanyaisiraheli, ariko zikoranywe ubuhanga n’ikoranabuhanga rigezweho ku butaka bw’u Rwanda.
Galil ACE, izwi kandi nka IWI ACE cyangwa ACE gusa, ni imbunda ndende y’intambara ikorwa na Israel Weapon Industries (IWI) ku bufatanye na REMICO. Ni imwe mu ntwaro zikomeye zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse n’indi mitwe yihariye irimo izirwanya iterabwoba n’izikumira imyigaragambyo.
Galil ACE ishingiye ku gishushanyo cya Galil y’umwimerere, imbunda yakozwe na Israel mu myaka ya 1970.
Gusa ugereranyije n’iy’icyo gihe, Galil ACE yazanywe mu buryo bujyanye n’igihe, igabanyirizwa ibiro byinshi byarangwaga kuri Galil ya kera, hashingiwe ku ikoreshwa rya polymer aho kuba icyuma kiremereye.
Imbunda ya Galil ACE ifite uburemere buringaniye kandi bworoheje, bituma yorohereza umusirikare kuyitwara no kuyikoresha igihe kirekire.
Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cyihariye mu bijyanye n’intwaro, American Rifleman, “nubwo Galil ACE ishingiye ku gishushanyo cya AK, ifite ubushobozi bwo guhamya igipimo ku rwego rwo hejuru, irusha imbunda nyinshi zo muri urwo rwego.”
REMICO ni uruganda rukora ibikoresho bya gisirikare ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, ku bufatanye n’inganda n’ibihugu by’inshuti. Uretse Galil ACE, REMICO ikora n’izindi ntwaro zikomeye nka: ACE Sniper, ARAD Sniper, NEGEV ULMG, JERICHO 941 Pistol ndetse na TAVOR X95 Rifle.
Imbunda zikorerwa muri uru ruganda zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izihariye, ndetse n’abashinzwe kurwanya iterabwoba. REMICO kandi ifite intego yo gutanga izi ntwaro no ku bihugu by’inshuti, mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’umutekano.
Galil ACE ni imwe mu ntwaro RDF ikoresha mu bikorwa byayo bya buri munsi. Ifite imbarutso y’ibyiciro bibiri, igashyirwa mu rwego rw’imbunda zizewe kandi zihamya igipimo neza. Ikoreshwa mu myitozo, mu butumwa bwo kugarura amahoro, no mu bikorwa byo kurinda ubusugire bw’igihugu.
Ubushobozi bwo kwihanganira ibihe bibi, uburemere bwayo bwagabanyijwe, ndetse no gukorerwa imbere mu gihugu, bituma iyi mbunda iba igikoresho cy’ingenzi mu rugamba rwo guteza imbere ingabo z’igihugu no kugabanya gukenera ibikomoka hanze.
Kuba imbunda za Galil ACE zikorerwa mu Rwanda binyujijwe muri REMICO ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kwigira no kwiyubakira ubushobozi bwo kwihaza mu by’umutekano.
Ni icyitegererezo cy’ubufatanye hagati y’inganda z’igihugu n’izo mu mahanga, cyerekana ko iterambere ry’ibikoresho bya gisirikare rishoboka no mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.