Ikipe y’iguhugu ya Brazil yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 izifashisha mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi, urutonde rutagaragaraho uyu umukinnyi ukomeye:

Ikipe y’iguhugu cya Brazil bakunze kwita Samba Boys yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 23 izifashisha mumikino yanyuma y’igikombe cy’isi iteganijwe gutangira mukwezi gutaha ikabera mugihugu cy’uburusiya.

Uru rutonde, ntabwo rugaragaraho myugariro ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain yo mugihugu cy’ubufaransa witwa Dani Alves uheruka kugira ikibazo cy’imvune, mugihe Neymar Jr witezweho guheka iyi kipe arugaragaraho.

Abakinnyi batandatu bakina muri shampiyona y’abongereza izwi ku izina rya English Premier League nibo bagaragara kuri uru rutonde, aho bane muri bo bakinira ikipe ya Manchester City iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino.

Dore muri rusange abkinnyi 23 bitezweho guhesha ishema ikipe y’igihugu cya Brazil iri kumwe na Switzerland, Costa Rica ndetse na Serbia mu itsinda rimwe rya E (Group E):

Abanyezamu: Alisson (Roma), Cassio (Corinthians), Ederson (Manchester City)

Ba myugariro: Danilo (Manchester City), Geromel (Gremio), Filipe Luis (Atletico Madrid), Marcelo (Real Madrid), Marquinhos (Paris St Germain), Miranda (Inter Milan), Fagner (Corinthians), Thiago Silva (Paris St Germain)

Abakina hagati mukibuga: Casemiro (Real Madrid), Fernandinho (Manchester City), Fred (Shakhtar Donetsk), Paulinho (Barcelona), Philippe Coutinho (Barcelona), Renato Augusto (Beijing Guoan), Willian (Chelsea)

Ba rutahizamu: Douglas Costa (Juventus), Roberto Firmino (Liverpool), Gabriel Jesus (Manchester City), Neymar (Paris St Germain), Taison (Shakhtar Donetsk).

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma