Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeImikinoIkipe ya Rayon Sports yiteguye kuva mu Gikombe cy’Amahoro burundu

Ikipe ya Rayon Sports yiteguye kuva mu Gikombe cy’Amahoro burundu

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ibamenyesha ko itazakomeza irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro 2024-2025 mu gihe hatubahirizwa amategeko agenga amarushanwa, cyane cyane ku bijyanye n’imikino y’ijonjora rya ½ yahuje iyi kipe na Mukura Victory Sports FC ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025. 

Mu ibaruwa ndende yandikiwe FERWAFA kuri uyu wa 18 Mata 2025, Rayon Sports yasabye ko hafatwa umwanzuro w’uko Mukura VS iterwa mpaga y’ibitego 3-0, hashingiwe ku mategeko ya FERWAFA, CAF na FIFA.  

Iyi baruwa yanateye utwatsi icyemezo cyo kongera gukina umukino wari wahagaritswe ku munota wa 27 kubera ikibazo cy’urumuri rwabuze ku kibuga cya Huye. 

Rayon Sports ishingira ku ngingo zinyuranye zirimo amategeko ya FERWAFA, raporo za tekiniki n’amashusho agaragaza ibibazo byatewe n’uburangare, aho avuga ko ibura ry’urumuri ryatewe n’ingaruka zituruka ku kutitegura neza kw’ikipe yakiriye umukino—Mukura VS—aho kuba ikibazo cyihariye cyiswe “force majeure” cyangwa “Act of God”. 

Mu bisobanuro yatanze, Rayon Sports yerekanye ko: Umukino watinze gutangira kubera ikibazo cy’urumuri, ndetse no kuwusubukura byabaye ihurizo ry’ubundi burangare bw’ikipe ya Mukura. 

Amatara yazimye inshuro zirenze imwe, ibintu bigaragaza ko habayeho kudategura neza ibikoresho bya tekiniki mbere y’umukino. 

Hari ibimenyetso bigaragaza ko habayeho kunanirwa kugenzura imashini itanga umuriro (générateur), aho amavuta yongerwagamo mu buryo butunguranye, ndetse n’utubikoresho twinshi twa tekiniki twari twarapfuye. 

Rayon Sports yasobanuye ko amategeko mpuzamahanga (FIFA na CAF) asobanura ko mu gihe ikibazo kidasobanutse neza nk’icyabaye ku mukino wavuzwe, inshingano zose ziba kuri Mukura nk’ikipe yakiriye. Iyo nta mpamvu yemewe nk’“Act of God” ihari, ikipe yateye ikibazo niyo igomba kubihanirwa, aho umukino uba utagomba gusubirwamo ahubwo ikipe yateje ikibazo igaterwa mpaga. 

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru yanenze ko icyemezo cyafashwe gishingiye ku ibaruwa ya Mukura VS n’izo raporo z’amashanyarazi zitari zemewe n’amategeko, ndetse ko zidakwiye kuba arizo zishingirwaho mu gufata umwanzuro w’amarushanwa.  

Bavuga ko raporo z’ikipe yakiriye umukino zidakwiriye gusumba iy’umusifuzi cyangwa komiseri w’umukino, kandi ko Rayon Sports itigeze inahabwa amahirwe yo gutanga ibisobanuro byayo mbere y’icyo cyemezo. 

Rayon Sports isaba FERWAFA ibi bikurikira: Kuremera icyemezo cyo guha Rayon Sports intsinzi ku bitego 3-0 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko y’amarushanwa. 

Guhakana icyemezo cyo gusubiramo umukino. Kwirinda kugendera ku bisobanuro bitemewe n’amategeko cyangwa bitagamije kubahiriza ukuri. 

Gutanga ubutumwa bw’amahoro bujyanye n’icyo irushanwa ryiswe “Igikombe cy’Amahoro” rigamije. 

Yanaburiye ko mu gihe ibi bisabwa bitubahirizwa, izava mu irushanwa burundu, kuko kubona uburenganzira no gukurikiza amategeko ari ingenzi cyane kurusha gukina mu irushanwa ritubahiriza amahame y’uburinganire n’ubunyamwuga. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights