Ikibuno cy’Umukobwa sicyo gikwiye gushingirwaho umusore ahitamo uwo bazabana akaramata gusa iyi mpamvu ukunze gutuma biba-Pasiteri Hortense

Pasiteri Hortense Mazimpaka uyobora Itorero Believers Worship Center arasaba urubyiruko gushishoza mu gihe cyo kurambagiza abo bazabana ntibakururwe n’ikimero cy’uwo bakundana gusa ahubwo bakanareba imico n’imyifatire y’uwo bagiye kubana.

Gutandukana kw’abashakanye muri iyi minsi ni ikibazo gikomeye mu ngo z’abanyarwanda. Biri mu bakirisitu no mubadasenga, biri no mu bashumba b’amatorero , biri mu bakire n’abakene, biri mu bize n’abatarize, kandi intandaro ya byose ni ukurambagiza nabi cyangwa gushinga urugo hatabayeho gushishoza ngo umuntu arebe niba uwo bagiye kubana bazarambana.

Pasiteri Hortense Mazimpaka aributsa abashakanye ko Imana itishimira gutandukana, ahubwo abasaba kwihanganira ibigeragezo bahura na byo mu rushako bagakomeza kubana akaramata nk’uko babisezeranye.

Ati: “Ndaboneraho kubwira abubatse ingo ko kubana akaramata ari itegeko ry’Umwami. Umwami Imana yaravuze ngo ntimugatandukane, Ijambo ry’Imana ribuzanya gutandukana, Imana yanga gatanya. Imana yuje urukundo yaravuze ngo “nanga” gutandukana kw’abashakanye.”

Pasiteri Hortense Mazimpaka yabwiye abasore batarashinga ingo ko bagifite amahirwe yo kurambagiza neza, abagira inama yo guhitamo uwo bazabana batagendeye gusa ku bwiza bw’inyuma.

Ati: “Mboneyeho kubwira abatarashakana ko icyemezo cyo gushaka ari icyemezo gikomeye umuntu atagombye gufata mu ijoro rimwe! Itegereze uwo muntu wakunze, ushobora kuba wakunze amaguru, cyangwa wakunze ikibuno, cyangwa wakunze inzobe, igikara, amazuru ye cyangwa amatwi ye,…ariko nagirango nkubwire ngo nyuma y’ibyo urebe imico ye, urebe n’uburyo yubaha Imana. Uwo muntu mugiye kubana agizwe n’ibintu yabayemo mu myaka yose amaze ku isi, ni yo mpamvu abashaka kubana zigakomera batagomba kureba ijoro rimwe ngo bafate icyemezo cyo gushakana.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo umuntu ashaka umugore kubera ko afite ikibuno cyiza, yego koko ugomba gushaka umuntu ukurura amarangamutima yawe, ariko ntibihagije, kuko muby’ukuri umuntu muhorana ijoro n’amanywa hari n’igihe cya kibuno wakunze utakibona kuko uramubona buri mwanya ku buryo bya bindi byo muri fiyansaye bigera aho bigata agaciro. Mukundire ibyo waboye inyuma ariko urenze amaso urebe n’iby’imbere mu mutima kuko ni byo bizavamo kukubaha, kutaguca inyuma…..”

Niba ushaka kurongora Malayika ntuzirindwe urongora!

Pasiteri Hortense avuga ko hari abantu bibwira ko abo bagiye kubana ari abamalayika bakibwira ko bazabona abafasha batagira agakosa na kamwe, bene abo ngo bakwiye kwibuka ko muri iyi Si nta muntu umeze atyo.

Ati: “Twese turi abantu ntabwo turi Abamalayika, niba ushaka kurongora Malayika rero wirongora kuko nta muntu umeze nka Malayika, kandi no mu ijuru ntibazarongora ngo wenda uzarongora Malayika ugeze yo, ugiye kurongora umuntu, ufite ibyiza n’ibibi,….

….. niba rero ibibi afite wabyizeho ugasanga utazabasha kubyihanganira, wimurongora! Kuko ibyiza ni ugusenya urukundo kurusha gusenya urugo rw’abamaze kubana. Niba wumva utiteguye kubaka urugo wirongora, widukoresha ibirori kandi ejo utazabigumamo.”

Pasiteri Hortense avuga ko ibibazo bituma ingo zimwe zisenyuka burya biba biri no mu zindi ngo, gusa ngo uburyo abantu bihanganira ibyo bibazo ni byo bituma urugo ruramba. Niyo mpamvu mu kurambagiza umuntu akwiye kureba niba azabasha kwihanganira ibyo abona kuri mugenzi we.

Pasiteri Hortense avuga ko ibibazo bituma ingo zimwe zisenyuka burya biba biri no mu zindi ngo, gusa ngo uburyo abantu bihanganira ibyo bibazo ni byo bituma urugo ruramba. Niyo mpamvu mu kurambagiza umuntu akwiye kureba niba azabasha kwihanganira ibyo abona kuri mugenzi we.