Ku rubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter), hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bashyamiranye n’abasirikare b’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro, MONUSCO.
Aya mashusho yakwirakwiye vuba, atuma abantu batandukanye batanga ibitekerezo bitandukanye, bamwe babifata nk’akaga, abandi babihindura urwenya, abandi babyuriraho banenga imiyoborere y’igihugu.
Umwe mu bakoresha uru rubuga, Harindintwari Andre, yagaragaje ko abasirikare ba Congo bafite imyitwarire iteye impungenge.
Mu gitekerezo cye kuri aya mashusho, Harindintwari Andre yagize ati: “Ibi ni ibigoryi, ntabwo bikwiye kuyobora igihugu bijagaraye gutya. Nibegereyo M23/AFC bakore akazi, igihugu kijye kumurongo ukwiye.”
Undi witwa Deacon, yavuze amagambo yuzuyemo gutebya agira ati: “Nibamarane!” akurikiraho n’utumenyetso twinshi twerekana ko yateraga urwenya.
Sam Ruzindaza, we yagaragaje ko ababajwe cyane n’uko ingabo za Congo zinanirwa gukorana n’iza MONUSCO, ati: “Birababaje ukuntu ingabo za Congo zifite intege nke hamwe n’izi za MONUSCO zidafite icyo zimaze.”
Steven Lugenge, agaragaza ko hari abashyigikiye leta ya DRC bavuga ko ingabo za FARDC zikomeye, ariko we akabifata nk’urwenya, ati: “Maze mwumve ba ‘Djalelistes’ bavuga ngo FARDC ni igisirikare gikomeye.”
Fils du Kivu we yanditse amagambo yuzuyemo kwiheba, ati: “Rwose iki gihugu cyaravumwe pe! Mana yanjye!”
Adrianno Nzaba, agaragaza uko abayobozi ba Congo bakunda kuvuga ku butunzi bw’igihugu ariko ntacyo bubamarira, ati: “Ibi ni ibya wa mutungo kamere mukomeza kuririmbira abanyaburayi.”
BMV, yatanze igitekerezo kigufi ariko gikomeye, agira ati: “Hari ikintu gikomeye kitagenda muri DRC.”
Lukeka Djibril, nawe yagize ati: “Iki gihugu kigomba gukosorwa rwose.”
Ronald Matingu, we yagiye kure cyane, anenga ubuyobozi bwa Congo mu buryo bukomeye, ati: “Iki gihugu kiyobowe n’itsinda ry’abaswa baturuka i Kasaï.”
Aya mashusho n’ibitekerezo bikomeje gusiga urujijo mu mitima y’abakurikirana ibibera mu karere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Congo aho umutekano ukomeje kuba muke.
Impaka zabaye ndende ku kuba ingabo za leta zishobora gushyamirana n’abazifasha mu kugarura amahoro, ibintu byafashwe nk’icyimenyetso cy’imiyoborere itari ku murongo.
Kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nkuru, nta tangazo ryihariye rirasohorwa n’ubuyobozi bwa MONUSCO cyangwa leta ya Congo kuri ibi byagaragaye.
Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter.