Uko intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amwe mu makuru atangiye gusohoka agaragaza isura idasanzwe y’imibanire y’abafatanyabikorwa ba Leta ya RDC.
Mu gihe M23 ikomeje gukaza umuvuduko, bamwe mu barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro buishyize hamwe (Wazalendo) baremeza ko Ingabo z’u Burundi bashyizwe hamwe na bo mu rugamba, ziri kubaca intege aho kubatera inkunga.
Byatangiye igihe Leta ya Congo yafataga icyemezo cyo gukoresha Ingabo z’u Burundi, izihuriza hamwe n’imitwe ya Wazalendo kugira ngo ihangane na M23 yari imaze gufata igice kinini cy’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Ariko ibivugwa mu nama yahuje Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, n’abahagarariye Wazalendo mu mujyi wa Uvira, byasize benshi mu rujijo.
Bimwe mu bitekerezo byatanzwe n’aba barwanyi byavugaga ko Ingabo z’u Burundi ziri gukorana bya hafi na M23.
Mu ijambo ryuje impungenge ryatanzwe n’umwe mu bahagarariye Wazalendo, yagaragaje ko ibihe bikomeye barimo bihuzwa n’uruhare rutaziguye rw’Ingabo z’u Burundi.
Yagize ati: “Twe ba Wazalendo turi guhura n’ingorane ku mirongo y’urugamba. Bijyanye no kuba muri kumwe n’umuyobozi wacu ndetse na komanda wa FARDC muri aka karere, mugomba kutubwira intego ndetse na misiyo y’Ingabo z’u Burundi mu gihugu cyacu.”
Iri jambo ryakurikiwe n’iyindi mvugo, aho uyu muyobozi yavuze ko igihe cyose baba bageze hafi yo gutsinda M23, Ingabo z’u Burundi zibavangira.
Yagize ati: “Rwose hano muri Kamanyola ubwo buri gihe twari mu nzira zo gukubita umwanzi, ariko Ingabo z’u Burundi buri gihe zitubwira ko tutemerewe kugaba ibitero ku mwanzi.”
Iki kibazo cyakomeje gukura, aho Wazalendo ishinja izi ngabo n’uruhare mu ifatwa rya Nyangezi, ahantu hari ingufu z’ingenzi z’ingabo za Leta mbere y’uko zihatakaza.
Ibi birego bije mu gihe M23 ikomeje gutsinda urugamba, aho yirukanye ingabo za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bazo mu mijyi ya Goma na Bukavu, ndetse ikagenda yigarurira ibice byinshi byo muri Kivu zombi.
Ibi byatumye hazamuka impaka zikomeye ku ruhare rw’abafatanyabikorwa ba Leta ya RDC, aho bamwe bashyirwa mu majwi nk’abanzi b’imbere.
Nubwo Igisirikare cy’u Burundi kitaragira icyo gitangaza kuri ibyo birego, ubusanzwe igihugu cy’u Burundi kiri mu bihugu byohereje ingabo mu rwego rw’ubufatanye bwa gisirikare mu karere, binyuze muri EACRF (East African Community Regional Force).
Ariko uko ibintu bihagaze muri iki gihe, bisa n’aho ubufatanye buvugwa ku mpapuro butagihura n’ibiri kuba ku butaka.
Umubano hagati ya Wazalendo n’Ingabo za Leta waranzwe n’ibibazo byinshi kuva uyu mutwe watangira kwifashishwa.
Bamwe muri bo ni abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, abandi ni abaturage bihariye intwaro ku bw’impamvu z’amateka cyangwa z’umutekano. Guhuza aba bantu batandukanye n’ingabo z’amahanga byasabaga ubwitonzi bwinshi.
Kuba bari gutangira gushinja ku mugaragaro ingabo z’u Burundi bifite icyo bisobanura: hari icyuho gikomeye mu itumanaho n’imikoranire, ndetse hashobora kuba hari n’agace gato k’ukuri mu byo bavuga.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko ibi birego bishobora kuba bifite ishingiro, ariko banatunga agatoki ko Wazalendo bashobora kuba bari kugerageza gukoresha izi mvugo nk’uburyo bwo kugerageza gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, bayisaba inkunga nyinshi cyangwa uburenganzira bwisumbuye.
Ku rundi ruhande, hari impungenge ko ibi bishobora kurushaho gukurura umwiryane hagati y’ingabo ziri gufatanya mu guhangana na M23.
Mu gihe aba bayobozi bakomeje guhugira kuri politiki y’intambara, abaturage bo baracyarwana no kubona umutekano.
Abantu benshi bavuye mu byabo, abandi babayeho mu buhungiro bw’igihe kirekire. Intambara isa n’aho irushaho kuba ingirakamaro ku banyapolitiki n’abafite inyungu z’ikirenga, aho kuba igisubizo ku baturage bifuza gusa amahoro n’umutekano.