Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ku mugaragaro ko rihangayikishijwe bikomeye n’ibitero riherutse kumenya ko byagabwe ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, byakozwe n’ihuriro ririmo Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR, ndetse n’imitwe ya Wazalendo.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ibi bitero byiswe “ibikorwa by’iterabwoba” byibasiye cyane uduce dutuwe n’abasivili kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2025.
Yagize ati “Muri Rugezi: FDLR, FARDC n’ingabo z’u Burundi zikorera muri Kizura na Rulenge, byagabye ibitero byatwaye ubuzima bw’abantu.”
Mu gace ka Rugezi, ho muri Teritwari ya Fizi, Kanyuka yavuze ko FDLR, FARDC, n’ingabo z’u Burundi zikorera ahazwi nka Kizura na Rulenge, bagabye ibitero byahitanye ubuzima bw’abantu benshi.
Muri Mikenke na Kalingi ho muri Walungu, ibitero byakozwe n’imitwe ya Wazalendo isanzwe ikorera muri Kipupu na Zéro.
Ibice bya Bijabo na Bibokoboko byo byagabweho ibitero n’ingabo z’u Burundi zifatanyije na Wazalendo.
Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ibi bitero byose byahitanye abaturage benshi, abandi bagahungira mu mashyamba no mu misozi, mu gihe amazu yabo yatwitswe cyangwa agasenywa.
Nubwo AFC/M23 itigeze itangaza uko izafasha mu buryo bugaragara abo baturage b’Abanyamulenge bari mu kaga, abasirikare ba AFC/M23 bo bakomeje imirwano mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, aho bagenda bagenzura ibice byinshi.
Ihuriro AFC/M23 ryamaganye ryivuye inyuma ibikorwa ryise iby’iterabwoba bikomeje gukorerwa abaturage b’inzirakarengane, rigasaba imiryango mpuzamahanga n’abaharanira uburenganzira bwa muntu kwinjira muri iki kibazo vuba na bwangu kugira ngo babarinde gukomeza kugirirwa nabi.