Mu mirwano yabaye ku wa Gatanu, tariki ya 08 Werurwe 2024, isakiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 wafashe agace ka Rwindi gasanzwe karimo ibirindiro bikomeye bya FDLR, n’ibindi bice.
Ni Rwindi yari isanzwemo ibirindiro n’icumbi rikomeye ry’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ukaba usigaye urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, kuri ubu aka gace kakaba kamaze kwigarurirwa n’ingabo za General Sultan Makenga.
Agace ka Rwindi kari hagati mu mashyamba yo muri teritware ya Rutsuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko nta mirwano ikaze yigeze ibera i Rwindi, agace karimo parike ya Virunga, ahubwo ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zumvise imirindi y’ingabo za M23 zihita zikuramo zikizwa n’amaguru.
Ibi binemezwa n’ubuyobozi bwa M23, aho bwashimangiye ko ingabo zabo ko arizo zigenzura ahari ibirindiro bikomeye bya FDLR na FARDC, ivuga kandi ko bagenzura n’ahari sitasiyo y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibinyabuzima (ICCN).
Aya makuru akomeza avuga ko nyuma y’uko FDLR na FARDC, ndetse na SADC bahunze i Rwindi bahise bahungira i Kanyabayonga.
Si aho honyine higaruriwe na M23 kuko yafashe n’ibindi bice nka Kashunga, Misinga, byo muri teritware ya Masisi, akaba ari ibice biri mu ntera y’ibirometro bike uvuye muri Mweso.
Mu mirwano y’iminsi ine gusa, M23 imaze kwigarurira ibice birimo Nyanzale, Kikuku, Kibirizi, Katanda, Rwindi, Misinga, Kashunga Somikivu.
Bivugwa ko ibice bigize teritware ya Rutsuru hafi ya byose bimaze kwigarurirwa na M23 usibye Grupema ya Kanyabayonga na Binza, nazo zikaba zitahiwe nk’uko bigaragara ko M23 irimo gusatira ibyo bice.