Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko uzwi kw’izina rya Muhaya, yishwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri teritware ya Masisi, azira ko ari Umututsi.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024. Byamenyekanye ko Muhaya yishwe arashwe n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23.
Bikavugwa ko yarashwe na Wazalendo ifatanije na FDLR, nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru babitangaje.
Uwitwa Justin uherereye i Masisi, atangaje ko uyu musaza yiciwe ku misozi iherereye muri Localité ya Ngungu, ko kandi abamwishe bamuhoye kuba ari Umututsi.
Nyuma yaho ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitsinzwe mu mirwano yabaye mu Cyumweru gishize, ndetse no mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, byatumye ubogome burushaho kwiyongera ku ruhande rwazo.
Ni mugihe Wazalendo na FDLR, bashimuse Abatutsi benshi mu baturage b’inzirakarengane bo muri Ngungu na Murambi, barimo uwitwa Jean Paul usanzwe ari umwuzukuru wa Nzanira, washimuswe ku Cyumweru ndetse n’abandi bakaba barashimuswe nyuma ye.
Ibi bibaye mugihe kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi n’ingabo ze bishe Abana n’Abagore ndetse basenya n’amazu y’abaturage muri Localité ya Mushaki.
Bwana Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryabikoze ku wa mbere tariki ya 05 Gashyantare 2024.