Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeIhuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC ryishe umusaza w’imyaka 70 azira...

Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC ryishe umusaza w’imyaka 70 azira ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi.

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko uzwi kw’izina rya Muhaya, yishwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri teritware ya Masisi, azira ko ari Umututsi. 

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 06 Gashyantare 2024. Byamenyekanye ko Muhaya yishwe arashwe n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje intwaro ifasha ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo kurwanya M23. 

Bikavugwa ko yarashwe na Wazalendo ifatanije na FDLR, nk’uko abakoresha imbuga nkoranyambaga bo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru babitangaje. 

Uwitwa Justin uherereye i Masisi, atangaje ko uyu musaza yiciwe ku misozi iherereye muri Localité ya Ngungu, ko kandi abamwishe bamuhoye kuba ari Umututsi. 

Nyuma yaho ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitsinzwe mu mirwano yabaye mu Cyumweru gishize, ndetse no mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, byatumye ubogome burushaho kwiyongera ku ruhande rwazo. 

Ni mugihe Wazalendo na FDLR, bashimuse Abatutsi benshi mu baturage b’inzirakarengane bo muri Ngungu na Murambi, barimo uwitwa Jean Paul usanzwe ari umwuzukuru wa Nzanira, washimuswe ku Cyumweru ndetse n’abandi bakaba barashimuswe nyuma ye. 

Ibi bibaye mugihe kuri uyu wa Kabiri, umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi n’ingabo ze bishe Abana n’Abagore ndetse basenya n’amazu y’abaturage muri Localité ya Mushaki. 

Bwana Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibyo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryabikoze ku wa mbere tariki ya 05 Gashyantare 2024. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights