Saturday, May 24, 2025
Saturday, May 24, 2025
spot_img
HomePolitikeIhuriro ry’Ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagabye igitero...

Ihuriro ry’Ingabo za FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagabye igitero simusiga kuri AFC/M23 cyateguwe neza gihitana komanda.

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), abahoze ari FDLR, ingabo z’u Burundi ndetse na Wazalendo, ryahuye n’ibihombo bikomeye mu duce twa Mikenke na Rugezi mu Burasirazuba bwa Congo, mu bitero byagabwe ku mitwe ya Twirwaneho na M23 ku wa Gatanu, tariki 23 Gicurasi 2025. 

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Amakuru yizewe aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba yemeza ko muri icyo gitero cyo mu Mikenke haguyemo umusirikare mukuru wo muri FARDC wari uyoboye agace ka gisirikare (commandant secteur), mu gihe G3 w’iri huriro nawe yakomerekeye bikomeye. 

Umwe mu basirikare bari ku rugamba yabwiye ITYAZO ati: “Mikenke, Leta yapfushije comd-secteur, ikomerekesha G3 wayo. Mu ntambara y’ejo ku wa gatanu.” 

Ibi bitero byatangijwe mu masaha y’igitondo ubwo ingabo z’ihuriro rya Leta zageragezaga kwinjira mu baturage b’Abanyamulenge batuye mu Mikenke. Ariko, umutwe wa Twirwaneho na M23 bahise bitabara, bituma ibyo bikorwa bihinduka isibaniro rikomeye, ryarangiye ingabo za Leta zitsinzwe. 

Mu gace ka Rugezi, aho ku mugoroba wo kuri uwo munsi ingabo za Leta n’abambari bazo barimo Wazalendo bagerageje gutera ibirindiro bya Twirwaneho na M23, nabwo bahuye n’akaga gakomeye. Colonel Ngomanzito, umwe mu bayobozi bakomeye ba Wazalendo, yarashwe arakomereka bikomeye. 

Kuri ubu Ngomanzito ari kuvurirwa ku bitaro bya Kalundu biherereye i Milimba, agace kazwi nk’icyicaro gikomeye cy’imitwe ya FDLR na Wazalendo. 

Igitero yakomerekeyemo cyagabwe mu Muchikachika, imbere yo kwa Didas werekeza i Gasiro. Ruriya ruhande rwa Leta rwari rwashyize imbunda zirimo Twelve na Machine Gun ku misozi ya hafi, barasa kuri Twirwaneho na M23, ariko bikarangira batsinzwe. 

Kugeza ubu, ibice byose bya Rugezi n’inkengero zabyo biracyagenzurwa na Twirwaneho na M23, nk’uko abahatuye babyemeza. Intambara ikomeje kwibasira Abanyamulenge n’uduce batuye mo, ariko ibi bihe byagaragaje ko ihuriro rya Leta rikomeje gutsindwa mu rugamba ryaritangije. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe