Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Depite Jean Jaques Mamba Kabamba, usanzwe ari umudepite muri Guverinoma ya Perezida Felix Tshisekedi yiyunze n’ihuriro rya AFC.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni amakuru agaragara mu itangazo ryashyizwe hanze mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024 risohowe n’ihuriro Alliance Fleuve Congo, rikaba ryashyizweho umukono w’umuvugizi waryo Lawrence Kanyuka.
Mu moera z’umwaka ushize wa 2023, nibwo Umunyapolitiki Corneille Nangaa wayoboye Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENI, yashinze umutwe wa politiki ufite igisirikare witwa AFC (Alliance Fleuve Congo), witeguye kurwanya ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Ishingwa ry’uyu mutwe ryatangarijwe muri Serena Hotel i Nairobi muri Kenya tariki ya 15 Ukuboza 2023.
Nangaa yasobanuye ko AFC yashinzwe kugira ngo ikemure by’umwihariko ibibazo byananiranye mu burasirazuba bwa RDC, mu binyacumi by’imyaka bitatu, akaba yemeza ko kudakemuka kwabyo kwatewe n’ubuyobozi budashoboye bw’abarimo Tshisekedi.
Uyu munyapoliki ahamya ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwahungabanyije ubuzima bwa RDC kugeza ku rwego rw’umutekano, bityo ko akwiye kubuvaho, agasimburwa n’abashoboye.
Umuhango wo gutangiza uyu mutwe witabiriwe n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, Bertrand Bisimwa.
Aya makuru yemejwe na Lawrence Kanyuka, ashishikariza abantu gukurikira amakuru arambuye kuri AFC.
Ati “Birihutirwa, itangazo ry’ingenzi cyane. Mukurikire itangazwa rya AFC. Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa n’abandi bo mu mitwe ya politiki [barahari].”
Iryo tangazo rya AFC ryashyizwe hanze kuri uyu wa mbere, rivuga ko iri huriro ryemeye ubusabe bwa depite Jean Kabamba Mamba Jaques, wari wasabye kuryiyungaho.
Rigira riti: “Nk’ubuyobozi bukuru bwa AFC, twemeye ubusabe bwa depite Jean Kabamba Mamba Jaques, kandi tumuhaye ikaze.”
Rikomeza rigira riti: “Mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’umuhuzabikorwa mukuru wa AFC bwana Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa wungirije ushinzwe dipolomasi, Berterand Bisimwa, turashimira cyane Mamba Jaques Kabamba, kuba yaje gufatanya natwe mu rugamba turimo rwo kubaka bundi bushya igihugu cya RDC.”
Iri tangazo rikaba ryongeye guhamagarira abanyekongo bose bakeneye impinduka mu gihugu cyabo, kuza kwiyunga na AFC kugira ngo barusheho gufatanya urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bubi bwa Felix Tshisekedi.
Iri huriro rikaba ryizeza Abanyekongo bose ko urugamba barimo rushingiye ku ngingo ya 64 iri mu itegeko nshinga ry’igihugu. Ni ingingo yemerera umunye-Congo wese ko agomba kugira icyo akora kugira ngo avane igihugu cye mu kaga no mu mwijima.