Sheferi ya Kaziba, mu teritwari ya Walungu, yongeye kuba urubuga rw’imirwano ikaze hagati y’abasirikare ba AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bashyigikiwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, amasasu menshi yarasakuje muri Kaziba-Centre, asiga abaturage bahunze bahungira ku misozi yo hafi aho, aho bamaze ijoro ryose badasinziriye kubera ubwoba.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba aravuga ko AFC/M23 yateye Kaziba ishaka kwirukana abarwanyi ba Wazalendo kugira ngo yigarurire inzira igana mu misozi miremire ya Minembwe, aho bafatanyabikorwa bayo — Twirwaneho, Gumino na Androïd — bamaze imyaka barashinze ibirindiro.
Iyo nzira, ni ingenzi cyane mu migambi ya AFC/M23 yo guhuza imbaraga n’andi matsinda ayishamikiyeho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo abaturage bavuga ko ibintu byatangiye gusubira mu buryo ku cyumweru tariki ya 27 Mata, ubwoba buracyari bwinshi. Abaturage batangaje ko amakamyo atanu yuzuye abasirikare ba AFC/M23 yageze mu mijyi ya Tchofi na Kasheke, ibintu byongereye igitutu ku ngabo za Leta.
Nyuma y’imishyikirano yabereye i Doha, muri Qatar, hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23, impande zombi zari zumvikanye guhagarika imirwano.
Ku wa 23 Mata 2025, zasohoye itangazo rihuriweho ryuzuyemo icyizere n’amasezerano yo kureka ibikorwa byose by’urugomo, gutukana no kubiba amacakubiri. Byari ibyiringiro bishya ko amahoro ashobora kugaruka mu burasirazuba bwa Congo.
Majed al-Ansari, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, yagaragaje ko igihugu cye gikomeje gushishikariza impande zombi gukomeza ibiganiro biganisha ku masezerano ahamye y’amahoro n’iterambere ry’Abanyekongo.
Ariko nubwo impapuro zigaragaza icyizere, ibirimo kuba mu kibuga biragaragaza ibindi. Kuva ku wa 22 Mata, imirwano yongeye kwaduka muri teritwari ya Walikale, aho AFC/M23 yagerageje gusubirana bimwe mu bice yari yirukanwemo.
Ni mugihe Major Nestor Mavudisa, umuvugizi wa FARDC muri Zone ya Gatatu, yavuze ko bafite ingamba zihamye zo gukumira AFC/M23.
Yagize ati: “Izi nzozi ntabwo zizaba impamo. Ntabwo bazagera muri Walikale, Kisangani, yewe na Kinshasa.” Aya magambo agaragaza icyizere gihambaye cya FARDC, ariko na none kinahishura imbaraga AFC/M23 igifite ku kibuga.
Mu rwego rwo gushimangira ubushobozi bw’ingabo zayo, Leta ya RDC imaze amezi igirana ibiganiro n’ikigo cy’Abashinwa, Catic, kugira ngo igure indege z’intambara zitagira abapilote (drones) zo mu bwoko bwa Wing Loong II.
Gushaka gushyira iyi ntambara ku rundi rwego byatumye Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, ajya i Beijing mu ntangiriro za Gashyantare 2025, nyuma y’uko AFC/M23 yafashe umujyi wa Goma.
RDC yemeye kwishyura miliyoni 172 z’amayero kugira ngo ibone izo drones zifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende, kurasa intwaro zikomeye, no kugenzura intambara bikorewe mu kirere.
Izi drones, hamwe n’amasasu arimo misile PL-10, roketi BRM-1 n’amasasu ya FT-10, ziteganyijwe kugera muri Congo mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira. Ni igikoresho RDC izifashisha cyane cyane mu gutera AFC/M23 no gusubiza igihugu mu maboko y’ingabo za Leta.
Nubwo impande zombi zivuga ko zifuza amahoro, ibikorwa byo ku kibuga byerekana ko icyizere ari gicyeya. Umwuka mubi ukomeje kwiyongera, nk’uko bigaragara mu gukomeza kwimura ingabo no kugura ibikoresho bya gisirikare bikomeye.
Kugeza ubu, abaturage b’i Kaziba, Walikale n’ahandi, baracyari mu bwoba bw’uko imirwano ishobora kurushaho gukara, kuko nta ruhande na rumwe rugaragaza ubushake bwo kumanika amaboko.
Ubwoba bw’indi ntambara y’ubutita hagati ya FARDC na AFC/M23 buravugwa, cyane cyane bitewe n’ubushake bw’uruhande rw’abafatanyabikorwa ba Leta badashaka gutuza.