Mu gihe ibihe bikomeje guhindagurika mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) riyobowe na Corneille Nangaa, ryakoze impinduka zikomeye mu buyobozi.
Birato Rwihimba Emmanuel, wari umaze igihe gito ashyizwe ku buyobozi bw’iyi ntara, yimuriwe ku yindi mirimo ihambaye mu rwego rw’igihugu.
Birato yari yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo muri Gashyantare 2025, nyuma y’aho umutwe wa M23 n’abandi bagize AFC bigaruriye Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’iyi ntara.
Izo nshingano ni ingenzi cyane mu gihe AFC imaze gutsura umubano n’abaturage bo muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ikiyubaka nk’ubutegetsi bushya butavuga rumwe n’ubwa Perezida Félix Tshisekedi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena, nibwo AFC yasohoye itangazo rishyiraho impinduka. Yatangaje ko Birato Rwihimba agizwe Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe Uburezi, Guteza Imbere Ubucuruzi n’Ishoramari.
Iri tangazo rigira riti: “Hashingiwe ku bushobozi n’ubunararibonye bwa Birato Rwihimba mu miyoborere no mu micungire y’abaturage, AFC imushyize imbere mu kurushaho guteza imbere gahunda z’uburezi, ubucuruzi n’ishoramari mu duce dufite umutekano ugereranije.”
Ni icyemezo kigaragaza uburyo AFC iri gushaka gushyira imbaraga mu nzego zifite uruhare mu iterambere ry’akarere, kuruta kwibanda gusa ku buyobozi bw’intara.
Abasesenguzi bavuga ko izi mpinduka ari ikimenyetso cya politiki nshya ya AFC/M23, igamije kwerekana ko atari ishyaka ry’intambara gusa, ahubwo ko ishaka no kwerekana ubushobozi mu miyoborere igamije iterambere.
Birato, umwe mu banyapolitiki bavugwaho kugira umubano ukomeye n’urubyiruko ndetse n’abacuruzi bo mu burasirazuba bwa RDC, ashobora kuba yoherejwe gushimangira gahunda ya AFC yo kwiyubaka nk’ubutegetsi bufite icyerekezo cy’ubukungu butajegajega.
Ibi bibaye mu gihe M23 ikomeje kugenzura uduce twinshi twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ndetse igakomeza gukura ingabo za Leta ya Kinshasa mu bice bitandukanye, ibintu byatumye habaho ishusho nshya y’imiyoborere y’akarere.
Abaturage ba Bukavu n’utundi duce twa Kivu y’Amajyepfo bategereje kureba uko izi mpinduka zizagira ingaruka ku mibereho yabo, cyane cyane mu bijyanye n’amasoko, amashuri n’ishoramari.