Hari amakuru y’akababaro avuga ko Visi Guverineri mushya wa Kivu y’Epfo, Gasinzira Gishinge Juvénal, yitabye Imana nyuma yo kugwa mu bwogero bwo mu rugo rwe.
Amakuru yizewe agera ku munyamakuru wa ITYAZO aturuka mu bantu ba hafi y’umuryango we avuga ko Gishinge yaguye ubwo yanyereraga mu bwogero, bikamuviramo urupfu ako kanya.
Gasinzira Gishinge Juvénal yari aherutse gushyirwa kuri uwo mwanya n’Ihuriro rya AFC/M23, nyuma y’uko ryari rimaze kwigarurira umujyi wa Bukavu mu mpera za Gashyantare 2025.
Gishinge yari Visi Guverineri ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, akaba yari umwe mu bayobozi bashya bagize ubutegetsi bwashyizweho n’iri huriro.
Ni mu mpinduka zakozwe n’ihuriro rya AFC/M23, aho icyo gihe hanashyizweho Guverineri mushya wa Kivu y’Epfo, Manou Birato, akaba yari asanzwe azwi nk’umunyapolitiki ukomeye mu ishyaka Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie (PPRD).
Kugeza ubu, ubuyobozi bwa AFC/M23 ntiburagira icyo butangaza ku mugaragaro ku rupfu rwa Gishinge.
Nyuma y’amakuru y’akababaro y’urupfu rwa Visi Guverineri Gasinzira Gishinge Juvénal, umuryango we wasohoye itangazo rigenewe inshuti n’abavandimwe, ryemeza ko uyu muyobozi yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 11 Gicurasi 2025.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Jotham Bizimana Mukiza, uyoboye umuryango wa nyakwigendera, bavuze ko Gasinzira Gishinge Juvénal “yaryamye buca yarangije” — amagambo atanga ishusho y’uko urupfu rwe rwabaye rutunguranye, atari indwara cyangwa indi mpamvu yari izwi mbere.
Itangazo ryakomeje rivuga ko abanyamulenge bose baba mu gihugu imbere no mu mahanga babimenyeshejwe, kimwe n’abagize ihuriro rya AFC/M23 – Twirwaneho, ribarizwamo na nyakwigendera kuva yashingwa umwanya wa Visi Guverineri.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara mu gihe abakurikiranira hafi ibya politiki n’umutekano muri Kivu y’Epfo bari bagitekereza ku ngaruka z’iyi mpanuka ku butegetsi bushya bwa AFC/M23, cyane ko Gasinzira yari umwe mu bayobozi b’ingenzi bagombaga gufasha mu iyubakwa ry’inzego nshya.
Uretse kwemeza urupfu, umuryango nturagaragaza gahunda yo guherekeza Nyakwigendera cyangwa n’aho Gasinzira azashyingurwa, ariko harategerejwe andi makuru mu minsi ya vuba.
Ariko hari impungenge mu baturage ku hazaza h’ubuyobozi bushya bwa Kivu y’Epfo, cyane ko bwari bugitangira gushimangira imiyoborere myiza yabwo mu gace kamaze igihe karangwamo n’umutekano muke.
Iyi mpanuka yatumye benshi bibaza ku buryo inzego zashyizweho n’Ihuriro rya AFC/M23 ziteguye guhangana n’ihurizo ryo gusimbuza abayobozi bagize ibibazo mu buryo butunguranye.