Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Ingabo z’u Rwanda (RDF), kuba ari zo ziri inyuma y’igisasu cyahitanye impunzi z’abanye-Congo i Goma, cyagabwe ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024 mu nkambi ya Mugunga, ibyatumye Guverinoma y’u Rwanda izamaganira kure, ivuga ko ntaho ihuriye nibwo yashinjwe.
Ni igitero cyagwabwe mu nkambi y’impunzi ya Mugunga iherereye mu mujyi wa Goma harashwe igisasu, gihitana ndetse kinakomeretsa abasivile. Abantu icyenda nibo bahitanwe na kiriya gisasu, abandi babarirwa muri 30 kirabakomeretsa.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye mu muvugizi wa Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, Matthiew Miller, zashinje igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuba ari cyo kiri inyuma y’iraswa rya kiriya gisasu.
Matthiew yasohoye itangazo agira ati “Leta Zunze Ubumwe [za Amerika] ziramagana zivuye inyuma igitero kuri uyu munsi cyagabwe ku nkambi y’abavuye mu byabo ya Mugunga mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giturutse mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda na M23.”
Amerika yavuze ko icyo gitero cyaguyemo abantu babarirwa mu icyenda kinakomeretsa abandi babarirwa muri 33, ariko ngo biganjemo abagore n’abana.
Ikomeza ivuga kandi ko ihangayikishijwe cyane no kuba “RDF na M23 baherutse kwigarurira uduce two mu burasirazuba bwa RDC, ibyatumye ababarirwa muri miliyoni 2.5 bava mu byabo.
Amerika kandi yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubaha ubusugire bwa buri gihugu, ikindi kandi abahonyora uburenganzira bwa muntu muri ariya makimbirane yo muri Congo bakabiryozwa.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko biteye isoni kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihutiye kwanzura ko RDF ari yo iri inyuma ya kiriya gitero.
Yagize ati “Ibi birasebetse Matthew. Ni gute ufata umwanzuro nk’uyu uteye isoni? RDF nk’igisirikare cy’umwuga ntishobora kugaba igitero ku nkambi y’abavuye mu byabo.”
Makolo yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushakishiriza abagabye kiriya gitero kuri FDLR idakurikiza amategeko na Wazalendo bashyigikiwe na FARDC mu bwicanyi nk’ubu.
Amerika ishinje u Rwanda iki kirego nyuma yaho M23 na yo ishinja FARDC n’abambari bayo kuba ari bo bari inyuma ya kiriya gitero ihamya ko kigize icyaha cy’intambara.
Amerika yashyigikiye ibirego bya RDC by’uko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya kiriya gitero, mu gihe abaturage bahungiye i Mugunga ku wa Gatanu bagaragaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ari zo zabarasheho.
Mu itangazo M23 yasohoye ku wa Gatanu biciye mu ihuriro AFC ibarizwamo, yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuvana ingabo ze mu mujyi wa Goma, nyuma y’igihe zihicira abasivile.
M23 yanaburiye Tshisekedi ko FARDC nikomeza kwica abaturage izahitamo kubirindira, mbere yo kumwirukana ku butegetsi ndetse ikanamushyikiriza ubutabera.