Umuturage witwa Kirumuna ukoresha urubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter), yagaragaje ko yifuza gushimira umupolisi wo mu Rwanda wagaragaje ubunyamwuga mu kazi ke, amuha amafaranga yo kugura Fanta.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Yagize ati: “Ese hano mu Rwanda, naparika nkasuhuza umupolisi uri mu kazi, nkanamugurira amazi cyangwa nkamubwira nti akira 30,000 Rwf uze kunywa Fanta usoje akazi?”
Iki gitekerezo yakigejeje kuri Polisi y’u Rwanda ayibaza niba byemewe, ariko yasubijwe ko bitajyanye n’amategeko.
Polisi yamusobanuriye ko ishimwe ry’ukora neza rishingira ku kunezeza abaturage aha serivisi, ndetse ko nta gahunda yo guhemba abapolisi amafaranga nk’agashimwe cyangwa ‘tip’ ihari.
Mu butumwa Polisi yanditse kuri konti yayo ya X, yagize iti: “Ishimwe ry’umuntu wese ukora neza, ni ukubona abo aha serivisi banyuzwe na yo. Ubundi na we akabona ibyo agenewe n’amategeko kandi akazi ka Polisi nta gahunda za tip zibamo.”
Si ubwa mbere Polisi isubiza ibibazo nk’ibi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi yashize, undi muturage yari yanditse asaba ko yajyanwa ku Kigo Ngororamuco cya Iwawa, avuga ko ubuzima bwo hanze bumunaniye.
Mu gusubiza icyo cyifuzo, Polisi yamusubije iti: “Hano hanze nta muteto nshuti,” imugira inama yo gushaka amahugurwa y’imyuga n’ubumenyi ngiro kugira ngo abashe kwiyubakira ejo hazaza.