Umugaba w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusubiza umuntu wamugiriye inama yo gushaka Miss Jolly Mutesi akamugira umugore wa kabiri.
Mu gusubiza, Gen Muhoozi yavuze ko umugore we, Charlotte, yamwica aramutse abikoze.
Ibi byose byatangiye ubwo Gen Muhoozi yashyiraga ifoto ku rubuga rwe rwa X ari kumwe na Perezida Paul Kagame, ayiherekesha amagambo y’Ikinyarwanda agira ati: “Tuzatsinda abanzi bose. Imana ihe umugisha intwari.”
Ubutumwa bwe bwakoze ku mitima y’abatari bake, kugeza ubwo umwe mu bamukurikira yamusabye gushaka Miss Jolly Mutesi.
Ati: “Muhoozi uzaze utware umugeni wawe (Jolly Mutesi), akubere umugore wa kabiri.”
Gen Muhoozi ntiyazuyaje gusubiza, agira ati: “Ushaka Charlotte anyice.”
Ibi byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bongera kwibaza ku mibanire ye n’umuryango we ndetse banasetsa uburyo atinya igikorwa nk’icyo, nyamara ari umusirikare wo ku rwego rwo hejuru.
Inkuru y’ubucuti bwa Gen Muhoozi na Miss Jolly Mutesi si nshya. Mu 2022, abantu batangiye kubihuza ubwo Gen Muhoozi yatumiraga Miss Jolly mu birori by’isabukuru ye.
Mutesi, wari umaze imyaka itandatu afite ikamba rya Miss Rwanda, ntiyitabiriye icyo gihe ariko yamwijeje ko azajyayo mu bindi bihe biri imbere.
Mu butumwa yandikiye Gen Muhoozi ku wa 18 Mata 2022, Mutesi yagize ati: “Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro, nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru nziza.”
Gen Muhoozi, uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ni umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Yashakanye na Charlotte Nankunda Kutesa mu 1999, bafitanye abana bane.

