Thursday, April 17, 2025
Thursday, April 17, 2025
spot_img
HomePolitikeIgisubizo cya AFC/M23 nyuma y’igitero cy’Abacengezi bagabye mu duce iri kugenzura bakanifata...

Igisubizo cya AFC/M23 nyuma y’igitero cy’Abacengezi bagabye mu duce iri kugenzura bakanifata amashusho yatanze ubutumwa bukomeye

Mu ijoro rishyira kuwa Kabiri, agace ka Nyangezi mu mujyi wa Bukavu kongeye kuvugwamo ibikorwa by’iterabwoba nkuko bigaragazwa n’agace gato k’amashusho yafashwe n’itsinda ry’abarwanyi ba Wazalendo, ryinjiye mu buryo bwa gicengezi rigamije kwibasira abaturage ndetse no kwerekana ishusho y’ibisa n’ubushobozi bwo kwigarurira uduce. 

Abatangabuhamya bavuga ko itsinda rito ry’abantu bagera kuri 20 ryinjiye mu gace ritunguranye, rinyuze mu tuyira duto rikoreshwa n’abaturage, rifata amashusho n’amajwi rivuga ko ryahageze ku bw’intambara yo “kubohoza igihugu.”  

Ariko nk’uko bikomeje kwemezwa n’amakuru y’iperereza, icyo gikorwa cyari icy’ubushotoranyi no kwibasira abaturage, aho kuba intambara y’ukuri. 

Mu gihe ayo mashusho yasakazwaga ku mbuga nkoranyambaga, umutwe wa AFC/M23 wahise wohereza ingabo zawo ahabereye icyo gikorwa, mu rwego rwo guhosha icyago cyashoboraga guhungabanya umutekano w’abaturage. 

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko “aba bagizi ba nabi batamaze umwanya munini kuko hafi ya bose bamaze kurasirwa aho n’Intare za Sarambwe,”  

Igikorwa cyo kwirukana aba bagizi ba nabi kikaba cyakozwe n’ingabo zatoranyijwe za M23 zishinzwe guhashya abinjira mu bice bagenzura baciye inzira zitemewe. 

Mu mashusho yakwirakwijwe, bamwe muri aba barwanyi ba Wazalendo bagaragaraga bambaye imyenda isanzwe, bamwe bari kuvuza induru, abandi ari abana bato bigaragara ko bafite imyaka iri hagati ya 12 na 15.  

Ibi byakomeje gutera impungenge abakurikirana iki kibazo, bibaza niba aba bana badakoreshwa mu ntambara mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. 

Ibindi aya mashusho yabagaragaje ni uburyo ayo mashusho ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga nk’igikoresho cya politiki yo kwamamaza iterabwoba, no gushimangira ko leta ya Kinshasa ntacyo iri gukora mu kubahiriza amasezerano y’agahenge yagiranye na AFC/M23. 

Abasesengura iby’iyi ntambara bemeza ko ibyabaye i Nyangezi bidakwiye kwitiranywa n’igitero cyo kwigarurira uduce twigaruriwe na AFC/M23.  

Nk’uko byabaye mu Rwanda mu 1997-1998, abacengezi binjiraga mu duce dutandukanye, bagatera abaturage, ariko ibyo ntibyigeze bisobanura ko bigaruriye agace k’ubutaka bw’u Rwanda cyangwa ko bafashe ubutegetsi. 

Hari isano ikomeye hagati y’icyo gihe n’iki: nta na hamwe izi ngabo za Wazalendo zigeze zigira icyizere cyo kuguma aho zifite ibirindiro. Ziraza zigatera, zigashyira igitutu ku baturage, ariko zigasubizwa inyuma mu gihe gito. 

Abakurikirana iki kibazo bavuga ko benshi mu bagize aba barwanyi ba Wazalendo baturuka Uvira, ku mupaka wa Congo n’u Burundi.  

Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’uruhuri rw’imitwe yitwaje intwaro muri Kivu atari icyo kwirengagizwa, ndetse ko hakwiye gukomeza ubufatanye mu kubuza aya matsinda gukomeza gutera abaturage ubwoba. 

Reba Video hano 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights