Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeIgisirikare cy’u Burundi cyohereje izindi ngabo nyinshi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Igisirikare cy’u Burundi cyohereje izindi ngabo nyinshi cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye guhangana na M23 na Twirwaneho.

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), u Burundi bwohereje abandi basirikare benshi mu turere twa Fizi na Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Intego y’iki gikorwa ni uguhagarika ibikorwa bya M23 na Twirwaneho, igenzura mu misozi ya Kivu y’Amajyepfo. 

Imyiyerekano y’aba basirikare yabonetse cyane cyane mu bice bya Bijombo na Minembwe, aho abaturage batangiye gutinya ko imirwano ishobora kongera kwaduka muri aka karere. 

Amakuru aturuka aho abo basirikare banyuze, avuga ko kuva kuwa Gatatu ushize, ingabo z’Abarundi zambutse Ikiyaga cya Tanganyika zerekeza mu duce twa Uvira na Fizi.  

Ibi bikorwa byari bigamije gushyiraho ibirindiro bihamye mu gihe Twirwaneho na M23 bikomeje kugaragaza imbaraga no kugerageza kwirukana ingabo za leta ya Congo (FARDC) hamwe n’abafatanyabikorwa bazo, barimo n’ingabo z’u Burundi. 

Amakuru avuga ko ibi bikorwa byakurikiye imirwano ikomeye yabaye mu cyumweru gishize mu duce twa Kahololo (Uvira) na Rugezi (Fizi). Iyi mirwano yahuje ingabo z’u Burundi, FARDC, imitwe ya Wazalendo ndetse n’abasirikare ba Twirwaneho bafatanyije na M23. 

Ku wa Kane w’icyumweru gishize, abasirikare benshi b’u Burundi bari mu gace ka Mboko mu Murenge wa Tanganyika babwiye abaturage ko bagiye mu misozi ya Bijombo, aho bagomba guhangana n’abasirikare ba M23 na Twirwaneho. 

Inshingano nyamukuru z’izi ngabo, nk’uko inzego z’umutekano zibitangaza, ni ugukumira M23 mu rugendo rwayo rwo kwigarurira Bijombo, Rurambo na Minembwe.  

Abasirikare banagaragaye mu duce twa Swima, Gihamba na Kajembwe, mu gace ka Bijombo, ndetse no muri Kirumba ahazwi ko habarizwa ibirindiro bikomeye bya Twirwaneho, aho abaturage batewe impungenge n’uko hashobora kongera kubera imirwano. 

Nyuma y’imirwano yabaye i Rugezi, ingabo z’u Burundi zagarutse mu gace ka Mukela, aho bivugwa ko zitegura igitero ku birindiro bya Twirwaneho. Ahandi nk’i Mulima, hari indi mitwe yoherejwe kuhafungura inzira igana i Minembwe, agace gahora gahangayikishije kubera umutekano muke. 

Ibi byose bikurikiye inama yabaye tariki 14 Gicurasi i Uvira, ihuza abayobozi b’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi. Iyo nama yanzuye ko ibihugu byombi bigomba kongera ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya M23 na Twirwaneho bivugwa ko igshobora gukomeza igana i Bujumbura, umujyi w’ubukungu w’u Burundi uri hafi y’umupaka. 

Ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo mu 2022, zije kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi nka Red-Tabara na FNL. Gusa uko igihe cyagiye gihita, inshingano zabo zaragutse, kugeza ubwo abasirikare barenga 10,000 batangiye gukorana na FARDC n’indi mitwe y’Abanyekongo bashyigikiye guverinoma. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe