Abantu bane, barimo umusirikare wo mu ngabo za SADC ukomoka mu gihugu cya Tanzania, bakomerekejwe n’ibisasu bibiri byatewe kuri uyu wa kane mu mujyi wa Sake mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abasirikare barwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivugwa ko aribo aribo bateye ibi bisasu nyuma bahita babishinja M23, ariko yo ntacyo irabitangazaho.
Andi makuru avuga ko imodoka za gisirikare za SADC zitwaje ibirwanisho biremereye zarashweho.
Ibisigazwa by’ibisasu byakwirakwiye byateye ubwoba abaturage, byongeye gushimangira ko byihutirwa guhagarika ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri kiriya gihugu avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego mpuzamahanga zishinzwe kubungabunga amahoro batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri iki gikorwa.