Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeIgihugu cyacu kiratekanye ndetse cyunze ubumwe- Perezida Kagame

Igihugu cyacu kiratekanye ndetse cyunze ubumwe- Perezida Kagame

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yo gusabira Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko u Rwanda rumaze kwiyubaka ndetse rwabaye igihugu gitekanye kandi gifite abagituye bunze ubumwe.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gashyantare 2024, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bifatanyaga n’abagera ku 3500 barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagize Guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo n’ab’imiryango ya Loni i Washington D.C ndetse n’abashoramari batandukanye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira iki gihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Perezida Kagame yasangije abayitabiriye amateka u Rwanda rwanyuzemo aho mbere benerwo baruhezwagamo babwirwa ko rumeze nk’ikirahuri cyuzuye ariko ubu buri wese yishimira kuruturamo.

Ati “Uyu munsi igihugu cyacu kiratekanye, kiratera imbere, cyizihira abashoramari ndetse igikomeye cyane ni uko cyunze ubumwe.’’

Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cye yakuriye mu nkambi y’impunzi, nta gihugu bafite ndetse baribagiranye.

Yakomeje ati “Twageraga n’aho tubwirwa ko u Rwanda rwuzuye, ko tudashobora kuzataha mu rugo.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu 1990 ari bwo bafashe icyemezo cyo kubohora u Rwanda no “kongera kurema igihugu aho buri Munyarwanda azaba nta vangura.’’

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi batemereye abantu kwihorera ahubwo hashyizwe iherezo ku bwicanyi ndetse himakazwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Ati “Ubwiyunge hari aho bubabaza ariko ni ngombwa ndetse bukenera ubumuntu no kwigirira icyizere. Ubwiyunge ni igikorwa cyo kwizera kuko gikenera kwizerera mu bitagaragara, bimwe umutimanama wawe rimwe na rimwe ukubwira ko bidashoboka.’’

Perezida Kagame yavuze ko inshingano z’abayobozi ari uguha abantu icyizere gituma bikuramo izo ntambanyi mu byo bemera kugira ngo hategurwa ikiragano cy’ahazaza gifite imitekerereze mishya.

Ati “Kubaka ubwiyunge buhoraho byubaka ndetse bikongera kurema igihugu kizima, bihindura abanyamahanga n’abanzi mo umuryango wunze ubumwe. Ako ni ko kazi k’u Rwanda uyu munsi na buri gihe cyose.’’

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze muri Amerika ku wa Gatatu aho bitabiriye Rwanda Day iteganyijwe kubera muri Washington DC ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights