Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri RDC kuri uyu wa 29 Werurwe 2024 bwasabye urukiko rukuru rw’igisirikare gukatira igihano cy’urupfu abofisiye 11 bushinja ibyaha bifitanye isano no guhunga M23 mu mirwano iyihanganishije na FARDC.
Aba bofisiye bakorera muri batayo ya 223 bari baroherejwe kurwanya M23 mu bice birimo Mushaki na Musangi muri teritwari ya Masisi, gusa bananiwe kwambura M23 ibirindiro cyangwa ngo bayisunikeho na santimetero imwe.
Urwego rw’Igisirikare rwaje gukora igisa n’iperereza, bigaragara ko bashobora kuba barananiwe kuyobora abasirikare bari ku rugamba, bagafata icyemezo cyo guhunga. Mu batawe muri yombi harimo Colonel, Lieutenant Colonel, Major n’abandi bafite amapeti ari hasi yayo.
Umunyamategeko wa Lieutenant Colonel Gabriel Paluku Dunia uri muri aba basirikare, Me Alexis Olenga, yatangarije Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa ko ibyaha bashinjwa birimo ubugwari no guhunga umwanzi.
Bitandukanye n’ibivugwa n’Ubushinjacyaha, Me Olenga yasobanuye ko aba basirikare barengana.
Ati “Ntibigeze bahunga umwanzi cyangwa ngo bate ibirindiro.”
Uyu munyamategeko yatangaje ko nyuma y’aho Ubushinjacyaha busabiye aba basirikare igihano cy’urupfu, na bo biteguye kugaragaza ubusabe bwabo mu iburanisha rizaba tariki ya 5 Mata 2024.
Tariki ya 13 Werurwe 2024, Guverinoma ya RDC yafashe icyemezo cyo gusubizaho igihano cy’urupfu cyari cyarahagaritswe by’agateganyo mu 2003, isobanura ko byatewe n’ibyaha biri kwiyongera bihungabanya umutekano w’igihugu birimo ubugambanyi.
Hashingiwe kuri iki cyemezo, aba basirikare bafite ibyago byo kuba bakwicwa mu gihe urukiko rwashimangira ubusabe bw’Ubushinjacyaha.