Monday, May 12, 2025
Monday, May 12, 2025
spot_img
HomePolitikeIcyoba kwa Tshisekedi nyuma yo kumenya umubare w'urubyiruko rumaze kwinjira mu gisirikare...

Icyoba kwa Tshisekedi nyuma yo kumenya umubare w’urubyiruko rumaze kwinjira mu gisirikare n’igipolisi cya M23 kuva yakwigarurira umujyi wa Goma

Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buri mu gihirahiro gikomeye nyuma yo kumenya amakuru atari yitezwe y’uko abasaga ibihumbi cumi na bitanu (15,000), barimo urubyiruko, abahoze mu ngabo na polisi ya Leta, bamaze kwinjira ku mugaragaro mu gisirikare cy’ihuriro rya AFC/M23, kuva ryakwigarurira umujyi wa Goma. 

Amakuru yemejwe na Dr. Oscar Balinda, umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, avuga ko urubyiruko n’abasivile biyemeje kwinjira mu gisirikare cy’iri huriro bakomeje kwiyongera umunsi ku wundi, ahanini bitewe n’uko babona AFC/M23 nk’ihuriro rishishikajwe no kugarurira abaturage umutekano n’agaciro, mu gihe leta ya Kinshasa ikomeje kwibasirwa n’ibirego by’akarengane, ruswa n’itoteza ridafite umuziro. 

Dr. Balinda yagize ati: “Ibi ni ibimenyetso simusiga by’uko abaturage bamenye ukuri, babonye ko igihugu cyabo kigomba kubohorwa n’abakizi neza – Abanyekongo ubwabo – bitandukanye n’ubutegetsi bubasiga inyuma, bubambura uburenganzira ku butaka bwabo.” 

I Goma, ahahoze hazwi nk’icyicaro cya polisi ya Kivu y’Amajyaruguru, Sitade de l’Unité ubu yahindutse urubuga rwo kwakira abiyemeje kwinjira muri AFC/M23.  

Ibitangazamakuru byo mu karere byasuye urubyiruko rwambaye imyenda isanzwe, rwurira imodoka zigomba kubajyana mu bigo by’imyitozo ya gisirikare.  

Abenshi bavuga ko bahisemo kwifatanya n’iri huriro ku bushake, nta gahato, nyuma yo kumva ko ari bwo buryo bwonyine basigaranye bwo kurengera igihugu cyabo. 

Umwe mu rubyiruko yagize ati: “Nta muntu wigeze antera ubwoba cyangwa ngo ansabe kuza hano. Ni umutima wanjye wonyine wabyemeje. Ndashaka gukorera igihugu cyanjye, nkagifasha kuva mu mwijima kiri mo.”  

Umuvugizi wungirije wa AFC/M23 mu bya gisirikare, Lt. Col. Willy Ngoma yakomeje avuga ko “Ababohowe nibo bagiye kubohora abandi.” 

Lt. Col. Willy Ngoma, yakomeje avuga ko igikorwa cyo kwakira abiyemeje gufatanya n’igisirikare cya ARC (Armée Révolutionnaire Congolaise) kigamije gukomeza urugamba rwo kubohora ibice byose by’igihugu bikiri mu maboko y’ubutegetsi bwa Kinshasa. 

Ati: “Twabonye urubyiruko rwitanga, none n’abo babohowe baragaragaje ko bifuza kuba abambere mu kubohora abandi. Ibi birerekana ko impinduka yageze mu mutima w’umuturage.” 

Yongeyeho ko nta mpamvu n’imwe igomba kubuza undi Munyekongo kwitanga ngo arwanire uburenganzira bwe. 

Ati: “Amarembo arafunguye ku muntu wese wumva ko igihugu cye gikwiye kuba mu maboko y’abagikeneye koko.” 

Dr. Balinda yavuze ko gufata Goma byatumye abaturage benshi babona itandukaniro riri hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ibyo AFC/M23 ikora mu bikorwa byayo bya buri munsi.  

Ati: “Gufata Goma, Bukavu n’utundi duce twose twari twaribagiranye ni ikimenyetso cy’uko iyi ntambara ifite intego kandi ikorerwa abaturage, si iy’inyungu za politiki cyangwa amoko.” 

Nubwo amahanga akomeje gushyira igitutu kuri AFC/M23 ngo irambike intwaro hasi, iri huriro ryo rihamya ko rizakomeza urugamba kugeza igihe ubutegetsi buhindutse, abaturage bagasubizwa ijambo mu gihugu cyabo. 

Mu cyumweru gishize, AFC/M23 yakiriye intumwa z’Abanyekongo baba mu mahanga zaje kuganira ku buryo bwo kongera imbaraga mu ntambara yo guhindura ubutegetsi bwa Kinshasa.  

Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwabijeje ubufasha, ndetse bunasubiramo ko umunyekongo wese ushaka kugaruka mu gihugu cye yakirwa nta nkomyi, kabone n’iyo Leta yaba yarabimubujije. 

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko umubare munini w’abinjiye muri AFC/M23 nyuma yo gufata Goma wateye impagarara mu nzego nkuru z’umutekano muri Kinshasa.  

Bibaza uko bizagenda mu gihe imijyi ikomeye nka Kindu cyangwa Kisangani nayo yaba igiye kugwa mu maboko y’iri huriro. 

umwe mu basesenguzi bo mu karere waganiriye na ITYAZO yagize ati: “Leta ya Tshisekedi yabuze igisubizo gikomeye gituma abaturage basubira ku ruhande rwayo. Iyo abaturage ubwabo ari bo biyemezje kurwanya ubutegetsi, ni ikimenyetso ko impinduka zishobora kuba hafi.” 

Imodoka zitwaye Urubyiruko rwiyemeje kwiyunga n’ Igisirikari cya ARC bagiye mu myitozo
Lt. Col. Willy NGOMA Umuvugizi wa M23Vwungirije mubya gisirikari
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe