Icyemezo cy’Ishuri ry’Itangazamakuru rishobora gusubizwa mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’Urwanda i Butare cyakuruye impaka.

Nyuma y’imyaka isaga irindwi ishuri ry’Itangazamakuru rikuwe i Butare aho ryigiraga rikajyanwa i Kigali, nyuma kandi y’ibumbirwa hamwe rya za kamunuza zose zikitwa kamunuza z’Urwanda zigatandukanwa gusa n’amashami kuri ubu Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bukomeje ibiganiro harebwa niba iri shuri ry’itangazamakuru ryashobora gusubizwa i Huye mu nyubako zahoze ari iza Kaminuza Nkuru y’u Rwanda zihereye i Butare.

Nubwo ibiganiro bigikomeje ariko bigeze kure, biramutse bikunze, iri shuri biteganyijwe ko ryakwimuka mu ntangiriro z’umwaka utaha w’amashuri makuru uzatangira mu Ukuboza 2018. Iri shuri  ry’itangazamakuru rikaba n’ubundi na mbere hose ryahoze ryigira i Butare mu yahpze ari  Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubu ryahawe izina rya Kaminuza y’urwanda Ishami rya Huye, nyuma iri shuri rikaba ryaraje kwimurirwa i Kigali mu 2011 ari naho ryari rigikorera kugeza ubu.

Kuri ubu iyi kaminuza yahoze ari NUR yabaye Kaminuza y’Urwanda Ishami rya Huye izwi nka CASS.

Mu gihe iri shuri ryajyanwaga i Kigali, hari hashingiwe ku mpamvu zo gufasha abanyeshuri kubona aho bimenyerereza ibyo biga hatandukanye dore ko ibinyamakuru byinshi byakorerega i Kigali hakiyongeraho gufasha itangazamakuru nyarwanda kubona abanyamakuru benshi b’umwuga.

Ishuri rikivanwa i Huye mu 2011 ryacumbikiwe mu nyubako ziri mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga (mu yahoze yitwa KIST). Nyuma mu mwaka 2016 riza kuhava rijyanwa i Mburabuturo ku Ishami ryigisha ubukungu n’ubucuruzi ari naho ryari rikiri kugeza ubu.

Kuri ubu noneho Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Muligande akaba  yatanagje ko kwimura ishuri ry’itangazamakuru rikajyanwa i Huye biri mu nyungu z’igihugu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Muligande

Yagize ati:

” Kwimura iri shuri ni kubw’inyungu z’igihugu, hano ntibafite aho bakorera hahagije kandi abanyeshuri ni benshi cyane nyamara i Huye dufite ibikorwa remezo byinshi bashobora gukoresha.

Nubwo ariko ku ruhande rwa leta hifuzwa ko iri shuri ryasubizwa i Butare ryahoze hari abatishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mwanzuro barimo n’abarimu baryo. By’umwihariko Impuguke akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda muri iri Ishuri ry’itangazamakuru, Dr Christopher Kayumba, mu gitekerezo yatanze kuri iki Cyumweru, akaba yavuze ko ku bwe kwimura iryo shuri ari igihombo ku gihugu.

Dr Christopher Kayumba impuguke akaba n’umwarimu mu Ishuri ry’Itangazamakuru

Dr Kayumba yagize ati:

“Imyaka irindwi ishize, hari ibihamya ko icyemezo cyari cyarafashwe cyagize ingaruka nziza ku iterambere ry’itangazamakuru. Urugero nko muri 2008 ishuri ryari rifite abanyeshuri 150, muri bo abagera kuri 0.1 % ni bo bakoraga nk’abanyamakuru. Uyu munsi hari abanyeshuri bagera kuri 380, abarenga 50% bafite akazi nk’abanyamakuru, ikindi ntitwirengagize ko izi mpinduka zitazatuma hari abatakaza akazi bakoraga yewe n’abirihiraga bakagabanuka”

Si Dr Kayumba ufite impungenge z’iyimurwa ry’iri shuri gusa, kuko na Paul Mbaraga, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishuri ry’itangazamakuru, yatangaje ko kwimura iryo shuri bishobora gutuma abanyeshuri batabona aho kwimenyerereza hahagije cyane ko i Butare hasa n’ahatari ibigo byo kwimenyererezamo ugerereranyije n’i Kigali.

Yagize ati:

“Itangazamakuru rigomba gukorera aho ubutegetsi n’inganda biri, ikindi abanyeshuri bacu bakoraga imyimenyerezo mu bigo by’itangazamakuru biri i Kigali. Kubera amikoro make y’ibinyamakuru, bashakishaga abanyeshuri bacu bakabakorera nk’abakorerabushake ariko natwe tukabibonamo inyungu kuko ari umwanya wagutse wo kwimenyererezamo, none i Huye bazakorera he? Mu mikoro make y’impande zombi tutakwirengagiza ku mpande zombi se hazaboneka amatike ya buri munsi yo kuza i Kigali?”

Mbaraga akaba yibukije ko kuba i Huye hari radiyo imwe ya Kaminuza(Salus) n’indi y’Abaturage (RC Huye) zidahagije ngo abanyeshuri bose bimenyereze umwuga.

Uyu mwarimu yagize ati: “Guhugura abanyeshuri mu bijyanye no gusakaza amakuru, abantu 130 wabakoresha ute? Niba wigisha abantu gukora ikiganiro ugomba kuba nibura ufite abanyeshuri 15 uberekera ku mashini.”

Nyuma y’aba barimu, abanyeshuri barebwa n’uyu mwanzuro ni ukuvuga abiga itangazamakuru, nabo bunze mu ry’abarimu babo batangaza ko batewe impungenge no kuba uyu mwanzuro wazashyirwa mu bikorwa bagasubizwa i Huye. By’umwihariko Kanyamahanga Jean Claude, munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu mu ishuri ry’itangazamakuru unimenyereza umwuga kuri City Radio, yashimangiye ko iri shuri niryimurwa bizabangamira abanyeshuri.

Kavamahanga yagize ati: “Nk’umuntu wagize amahirwe akabona akazi muri Kigali, guhindura aho wakoreraga ako kanya, urumva ko umuntu azaba akubititse. Amafaranga ya buruse nta kintu kinini amara kandi amafaranga ukura mu kazi aragufasha mu buzima busanzwe, kuri njye ndasaba Ubuyobozi bwa Kaminuza gutekereza neza kuri uwo mwanzuro mu buryo bwagutse”.

Ku rundi ruhande ariko Dr Charles Muligande we yavuze ko ishuri ry’itangazamakuru niriramuka ryimutse, ntacyo bizahungabanya ku mwimerere w’itangazamakuru ry’u Rwanda.

Dr Charles Muligande yabisobanuye muri aya magambo:

“Hari abandi banyamakuru beza benshi babyigiye i Huye, dushobora rero kwigishiriza itangazamakuru i Huye kandi bakaba abanyamakuru beza.”

Dr Charles Muligande yongeyeho ko zimwe mu mpamvu zatumye iryo shuri ryimurirwa i Kigali mu 2011 zitakiriho. Aha akaba yavuze ko mu gihe cy’iyimurwa ry’iri shuri hari hamaze gusohoka itegeko rivuga ko nta muntu uzongera gukora itangazamakuru atararyize, byatumye bazana iri shuri i Kigali nka hamwe mu hakorerwaga itangazamakuru cyane kugira ngo bafashe benshi mu bakoraga uwo mwuga batarawize, kuri ubu rero ngo byarororoshye kuko  nyuma itegeko ryaje gusubirwamo ku buryo n’utarize itangazamakuru ubu yemerewe kurikora.

Nubwo ku mpande zombi umwanzuro bigaragara ko uzagorana kumvwa kimwe ariko hari n’andi makuru avuga ko Ishuri ry’itangazamakuru rigiye kwimurwa mu rwego rwo guteza imbere Umujyi wa Huye nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigali nubwo  Dr Muligande avuga ko iyi atari yo mpamvu nyamukuru.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma