Icyari kihishe inyuma y’ijwi ry’Umuntu ryumvikaniye mugitaka ku Gisimeti hakitabazwa imashini ngo atabarwe cyamenyekanye. (Amafoto) – ityazo.com

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicuransi 2018 mu masaha y’igicamunsi ni ho hatangiye gucicicikana ifoto yafatiwe mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Gisimenti iherekejwe n’amagambo avuga ko abantu batunguwe no kumva umuntu uri kuvugira mu butaka n’indangururamajwi ndetse hakitabazwa Tingatinga/ imashini/ Catelipilari  ngo icukure umuhanda irebe uvuga aho yaba aherereye.

Iyi foto yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga iherekejwe n’ayo magambo.

Mu by’ukuri rero iyo witegerezaga iyo foto wabonagaho imashini koko yo mu bwoko bwa tingatinga n’abantu benshi bashungereje ukaba utashidikanya ko koko aya makaru yaba ari ukuri. Mbese koko ibyavuzwe ni byo cyangwa ni igihuha.

Ukuri kw’iyi nkuru rero ni uko ko koko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, umubyeyi yabonywe n’abapolisi nyuma yo guta umwana ku muhanda hafi ya rond-point y’i Remera ahazwi nko ku Kisimenti mu Karere ka Gasabo, agahita yinjira muri ruhurura, ari naho yavugiraga koko mu gihe abantu bamwumvaga, nyamara bamwe batamubonye yinjiramo.

Nk’uko bishimingirwa na Polisi y’igihugu yakurikiranye aya makuru, ivuga ko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ari bwo yamenye ko hari umugore winjiye muri ruhurura, yihutira gukora ibishoboka byose kugira ngo imukuremo, iza kumugeraho mu masaha ya saa sita n’igice ageze imbere ya Banki ya KCB. Bivuze ko uyu mubyeyi akinjira muri iyi ruhurura akaba yakomeje, ari nabwo nyine yasanzwe  kuri KCB, iki gikorwa kikaba cyatwaye amasaha asaga atanu.

Mu bivugwa ko hifashishijwe tingatinga cyangwa imodoka zikora umuhanda, koko Umujyi wa Kigali na Polisi bifashishije izo modoka bapfundura za ruhurura kugira ngo babashe kumugeraho, ari nabyo abantu bashingiragaho bavuga ko izi mashini zifashishijwe zicukura umuhanda nyamara zifashishijwe ziterura bya bi Block ciment biba bipfundikiye za ruhurura ngo bajye gutabara nyine uwo mubyeyi

Nk’uko byashimangiwe n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel, yabwiye Igihe tukesha iyi nkuru  ko bikekwa ko uwo mubyeyi afite ikibazo cyo mu mutwe, aho ngo bimenyekanye ko afite uburwayi yashyikirizwa ababishinzwe.

SSP Hitayezu  yagize ati:

“Polisi ikimara kubimenya yihutiye gushakisha uwo muntu bareba niba hari ibibazo yari afite ariko ubu ngubu yamaze gukurwamo, nyuma yo kumukuramo hagiye gukurikiranwa ngo harebwe icyatumye yinjiramo.”

Nyuma yo gukura uyu mubyeyi muri ruhurura, Polisi ikaba yahise ijyana uwo mubyeyi kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane  impamvu yatumye yinjira muri iyo ruhurura ndetse agata umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *