Ibyo Zari yakoreye abana yabyaranye na Diamond byafashwe nk’ubugambanyi. (Amafoto)

Hashize igihe gito umuhanzi Diamond Platnumz atandukanye n’umugore we Zarinah Zaitun Hussein(Zari) bari bamaze kubyarana abana babiri, umuhungu n’umukobwa. Nyuma yo gutandukana aba bona bombi Zari akaba yarabatwaye ngo akomeze kubarera dore ko bakiri bato, ku buryo uretse wenda n’urukundo umubyeyi agirira umwana we ariko ku rundi ruhande batandukanyijwe na nyina baba bahohotewe dore ko ntawakwirengagiza ko ababyeyi(abagore) imirerere yabo itandukanye cyane n’iy’abagabo nubwo hataburamo  ab’irengayobora. Kuri ubu rero Zari n’abana be  bimukiye muri Afurika y’Epfo aho anakorera ubucuruzi bwe ahanini.

Diamond, Zari, nyirabukwe ateruye Tiffah mdetse na Nillan wari wagize isabukuru y’amavuko y’imyaka ibiri.

Nyuma y’iri tandukana mu bigaragara Diamond asa n’uwatangiye ubushya, cyane ko na Zari yahisemo kujya kuba kure y’umuryango we, aho yahamije ko ashaka gutuza no kuruhuka mu mutwe. Gusa amafoto yagaragaye ku mbuga z’aba bana Nillan na Tiffah yazamuye impaka nyinshi, bamwe batangira kuvuga ko ari ubugambanyi kuri Diamond hashingiwe ku myemerere ye isanzwe. Aba bana bakaba bagaragaye bajyanwe muri Kiliziya ibintu bitamenyerewe kuri uyu muryango.

Prince Nillan umuhungu wa Diamond na Zari.

Biciye ku mbuga nkoranyambaga z’aba bana za Instagram ejo hashyizweho amafoto yabo bajyanwe muri Kiliziya ubusanzwe itamenyerewe mu muryango wa Diamond dore ko ari Abisilamu ndetse aya mafoto akaba yari aherekejwe n’amagambo yagarutsweho cyane ndetse anavugisha  benshi ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo  hatangiye kwibazwa uko Se(Diamond) w’aba bana aza kubyakira ndetse n’umuryango we muri rusange.

Princess Tiffah imfura ya Diamond na Zari umukobwa umwe rukumbi bafite mu bana babo.

Ku rukuta rwa Instagram ya Tiffah hashyizweho ifoto iherekejwe n’amagambo ugenekereje mu kinyarwanda  agira ati: “werekeje mu kiliziya  nk’…. ndetse no ku ya Nillan hashyirwaho indi bigaragara ko zafatiwe hamwe nayo iherekejwe n’amagambo “Hakurikiyeho gahunda zo kujya koga(Piscine) ariko biragaragara ko ari icyumweru cy’ibicu. Nyuma y’aya mafoto aherekejwe n’aya magambo bikaba byakuruye impaka nyinshi hibazwa ukuntu ubusanzwe uyu muryango wari umenyerewe nk’abisilamu none ukaba watangiye kugana mu kiliziya, ibintu byafashe nk’ubugambanyi kuri Diamond n’umuryango aho Zari ashobora kuba yajyanye aba bana mu rindi dini.

Gusa si ibwa mbere Zari agaragaye yajyanye abana mu rusengero nubwo se asa n’ubigendera kure, gusa ikibazo kikaba cyabaye y’uko Zari yubuye kujyana aba bana mu rusengero nyuma y’aho atandukaniye na Diamond. Igikomeje kwibazwa kikaba ari uko Diamond ari buze kubyakira, hanibazwa niba wenda yaremereye Zari kubajyana mu rindi dini bikaba ari byo byatumye ashyira ahagaragara aya mafoto berekejeyo.

Nillan na Tiffah abana bombi ba Zari na Diamond.

Tubibutse ko  Diamond na Zari batandukanye ku itariki 14 Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana. Zari akaba yarahisemo kujya kwibana ndetse ajyana n’abana babiri yabyaranye na Diamond baniyongeraho abandi bahungu batatu Zari afite yabyaranye na Nyakwigendera Ivan Ssemwaga umugabo bari barashakanye bwa mbere. Bivuze ko Zari ari kurera abana batanu, naho Diamond akaba yibereye muri Tanzaniya mu rugo nubundi babagamo.

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma