Ku wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2025, icyiciro cya mbere cy’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bamenyereye gukoresha intwaro zirasa kure, cyasoje ku mugaragaro imyitozo y’amezi menshi mu kigo cya gisirikare cya Bahuma, giherereye i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Uyu muhango wo gusoza iyi myitozo wabaye mu ibanga rikomeye ku mpamvu z’umutekano, ntihatangazwa umubare nyir’izina w’abasirikare basoje.
Gusa, abayobozi ba gisirikare batangaje ko aba basirikare bahawe amasomo yihariye yo kurwana intambara zishingiye ku ntwaro za rutura, zirasa kure cyane, zigamije kongera ubushobozi bwa FARDC mu guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu.
Umuyobozi wungirije wa zone ya gatatu y’ingabo za FARDC, Brigadier General Mbunga Modeste, ni we wayoboye uyu muhango.
Mu ijambo rye, yashimangiye ko aba basirikare bagiye kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’umutekano.
Ati: “Turabakeneye, abarasa imbunda ziremereye. Ahantu hose muzoherezwa, hazakenerwa disipuline.”
Brig. Gen. Mbunga yakomeje asaba aba basirikare gukoresha ubumenyi bahawe mu buryo buboneye no kurangwa n’imyitwarire ikwiriye umusirikare w’inararibonye.
Yanaboneyeho kwihanangiriza abasirikare ku bijyanye no gukoresha telefone mu gihe cy’ibikorwa bya gisirikare, avuga ko bishobora gushyira mu kaga umutekano w’ingabo.
Yagize ati: “Mu gihe cy’ibikorwa ntimugakoreshe telephone, mushobora guhura n’ikibazo cyo kwerekana aho muhagaze. Tugomba kugaragaza iyi disipuline aho ari ho hose.”
Iyi myitozo ije ikurikira indi yasojwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho icyiciro cy’abasirikare batojwe gukoresha intwaro zo mu bwoko bwa mortiers — zirimo izifite calibre ya 60mm, 81mm na 82mm — cyarangije imyitozo yabo i Bunia mu Ntara ya Ituri.
Abo basirikare bo bahuguwe n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO), zifatanyije n’ingabo za FARDC mu kubaka ubushobozi bwihariye bwo gukoresha ibikoresho biremereye mu bihe by’intambara.
Izi gahunda z’imyitozo ni kimwe mu bikorwa FARDC ikomeje gushyira imbere mu rwego rwo kunoza imikorere y’ingabo zayo, cyane cyane mu gihe igihugu gihanganye n’ihuriro rya AFC/M23.