Mu gihe hashize iminsi micye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, atangiye uruzinduko mu karere k’Ibiyaga Bigari, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo gushaka gutera igihugu cye, rwifashishije impunzi z’Abarundi baba mu Rwanda.
Aya magambo ya Ndayishimiye yatangaje byongeye kuzamura impungenge ku mubano w’ibihugu byombi n’umutekano w’akarere.
Mu kiganiro yagiranye na France 24, Ndayishimiye yavuze ko afite “ibimenyetso bifatika” by’uko u Rwanda rukomeje umugambi wo kwihisha inyuma y’abahunze igihugu cye mu 2015 bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.
Yavuze ko u Rwanda rushobora kubakoresha mu gutera u Burundi nk’uko ngo rwakoresheje M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Dufite amakuru, tuzi gahunda y’u Rwanda kandi dufite n’ibimenyetso. Rurashaka kubifashisha nk’uko rwifashishije M23 muri RDC ruvuga ko ari Abanye-Congo. Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi, mu gihe ruzaba ari u Rwanda.”
Iyi mvugo ije mu gihe u Rwanda n’u Burundi byari bimaze igihe bigaragara nk’ibiri mu nzira yo kongera kuzahura umubano, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo kuganira no guhosha umwuka mubi umaze imyaka myinshi. Icyakora, amagambo ya Ndayishimiye asubije ibintu irudubi.
Ibi byose byabaye nyuma y’uko Minisitiri Prévot w’u Bubiligi atangiye uruzinduko mu karere k’ibiyaga bigari rwatangiye ku wa 25 Mata 2025, uruzinduko rwitezweho gusubiza ibintu ku murongo mu karere kugarijwe n’umutekano mucye, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa RDC.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, Prévot yagaragaje ko hakenewe igisubizo gihamye ku bibazo biri mu burasirazuba bwa Congo, anenga ihohoterwa rikorerwa abasivili, cyane cyane abagore n’abana.
Rikomeza rigira riti: “Ni byiza ko amasezerano yorohejwe na Qatar yumvikanyweho hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC/M23 kugira ngo habeho ihagarikwa ry’imirwano. U Bubiligi bushishikariza impande zihanganye kubahiriza ibyo ziyemeje.”
Icyizere cy’uko u Rwanda n’u Burundi byari biri mu nzira yo guhosha umwuka mubi cyari cyaragaragaye ubwo Perezida Kagame na Perezida Ndayishimiye bagiranye ibiganiro bigamije kongera kubaka icyizere, cyasenywe n’ibi birego bishya.
Ndayishimiye avuga ko Perezida Kagame yigeze kumwizeza ko u Rwanda ruzashyikiriza ubutabera abo baturage bashinjwa uruhare muri Coup d’état ya 2015, ariko kugeza n’ubu ntibyakozwe.
U Rwanda ntirwemera ibyo birego. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko ahubwo u Burundi ari bwo bufite imigambi yo gukorera u Rwanda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, avuga ko bufatanya n’imitwe nka FDLR na Wazalendo.
Nduhungirehe muri Gashyantare 2025 yagize ati: “Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana, kurwanirira ingabo za Congo, kurwanya M23 binajyanye no kurwanya u Rwanda.”
Ku kibazo cyo kutohereza abakekwaho Coup d’état, u Rwanda ruvuga ko binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi, kuko abo bantu bahawe ubuhungiro n’Umuryango w’Abibumbye (UNHCR), kandi kubasubiza byaba ari ukwica amasezerano mpuzamahanga.
Imvugo ya Perezida Ndayishimiye, itandukanye n’iy’abayobozi bo mu karere ndetse n’inzego mpuzamahanga bashyize imbere ibiganiro na dipolomasi nk’intwaro yo gukemura amakimbirane.
Gusa kuba atangaje ibi nyuma y’amasaha make Prévot ageze mu Burundi, byafashwe na benshi nk’ubutumwa bwihishe cyangwa kugerageza guha icyerekezo runaka ibiganiro mpuzamahanga biri kuba.
Minisitiri Prévot ntiyabashije kugirira uruzinduko i Kigali kuko u Rwanda rwaciye umubano n’u Bubiligi, ruvuga ko hari ubusumbane n’ivangura rugaragara mu mikoranire. Ibi byatumye Prévot adasura Kigali muri uru rugendo rwe mu karere k’ibiyaga bigari.
Mu gihe impande zitandukanye ziri mu nzira yo gushakira amahoro akarere, amagambo nk’aya ya Perezida Ndayishimiye asubiza inyuma inzira ya dipolomasi.
Gusa ntibikuraho ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’ibihugu n’inzego zitandukanye kugira ngo habeho ihagarikwa ry’imirwano no kongera kubaka icyizere.
Mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu mukajya muba aba mbere mu kubona amakuru agezweho. Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Cyangwa hano udukurikirane kuri Twitter.