Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeIbyo Justin Bitakwira yasabye Mai Mai gukorera agace ka Minembwe byababaje  Abanyamulenge...

Ibyo Justin Bitakwira yasabye Mai Mai gukorera agace ka Minembwe byababaje  Abanyamulenge bose

Justin Bihona wigezeho kuba Minisitiri w’amajyambere muri RDC akomeje kuvugwaho amacakubiri mu Banyekongo aho  akomeje guhamagarira inyeshyamba za Mai mai gusenya agace ka Minembwe gasanzwe gatuweho n’abiganjemo Abanyamulenge.

Amakuru agera kuri Corridorreport.com avuga ko uyu mugabo yatangaje ibi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza aherekejwe na Mai mai,aho yabakanguriye gutera umujyi wa Minembwe mu rwego rwo kuwusenya kuko ngo bashyigikiwe na guverinoma.

Avuze ibi mu gihe aba baturage nabo bashinja Leta ya Congo kubatererana iyo bagabweho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro no guhonyora uburenganzira

bwabo nk’abenegihugu. Justin Bitakwira, uziwiho kubiba urwango mu moko aturiye Kivu yamajy’Epfo, akaba azwiho kandi kuba umujyanama mukuru wa Mai Mai iyobowe na ya Kutumba.

Ari mubantu baheruka gufatirwa ibihano nubumwe bw’Uburaya azira ko akunze gukoresha amagambo abiba inzangano muntara ya Kivu yamajy’Epfo.

Ku rukuta twa X ,rwa Twirwaneho, hagaragaraho uyu Bitakwira yigamba ko ariwe wakomanyirije agace ka Minembwe agahagarika kompanyi za transiporo zajyaga muri ibyo bice

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights