Ibyo Cristiano Ronaldo aheruka gukorera umukunzi we utwite ni agahomamunwa

Rutahizamu ukomoka mugihugu cya Portugal ukinira ikipe ya Real Madrid yo mugihugu cya Espagne witwa Cristiano Ronaldo, ibyo aheruka gukorera umukunzi we utwite inda y’amezi umunani ni agahomamunwa.

Uyu mugabo, aheruka guca inyuma umukunzi we aryamana n’umunyamideli ukomoka mugihugu cya Portugal witwa Natacha Rodriguez muzu ye iherereye mumujyi wa Madrid igihe umukunzi we witwa Giorgina yari atwite nk’uko bitangazwa na Natacha.

Natacha w’imyaka 21 y’amavuko, aganira na The Sun, yagize ati:”Narimbizi ko afite umukobwa bakundana gusa twabaye incuti, habayeho ukwizerana hagari yacu.

“Yari uw’igikundiro kandi nyuma yo kumara igihe kinini twandikirana ubutumwa bugufi byari ibidasanzwe kuba hamwe nawe.

“Ijoro twagiranye ntiryari risanzwe gusa birangiye namubwiye ko ngiye gukora ikiganiro cya Reality Show mugihugu cya Portugal ambuza kubikora.

“Ubu ndibaza ko yifuzaga ko turyamana gusa. Ntabwo nicuza kuko kuba hamwe nawe zari nk’inzozi zabaye impamo gusa ndumva narahemukiwe.

Natacha akomeza atangaza ko ibi byabaye mukwezi kwa werurwe uyu mwaka.