Ubwo bagendaga bafite ibyishimo byo gutaha ubukwe bw’inshuti yabo, Abanyarwandakazi bane ntibyari byigeze biba mu ntekerezo zabo ko bazamara amezi abiri muri gereza y’i Gitega, bafunzwe bazira ibyo bita ibirego by’ubutasi bidafite ishingiro.
Aba bagore, barimo Chantal Nyirahabineza, batangarije UMUSEKE ko nta cyaha bakoze, ko ahubwo bafunzwe nta mpamvu ifatika, nyuma yo kwerekana ibyangombwa byabo bisanzwe ku mupaka.
Nyirahabineza, umushoferi w’amakamyo manini atwara ibikomoka kuri petelori mu bihugu bitandukanye bya Afurika y’Iburasirazuba, avuga ko ibyababayeho ari akarengane gakomeye.
Nyuma yo kwambuka umupaka wa Rwanda-Burundi, bari bemerewe kuguma mu Burundi iminsi itatu, kandi bari bafite ibyangombwa byemewe.
Gusa, bigeze i Gitega, inzego z’umutekano zahise zibahagarika, zibaka ibyangombwa byabo, zibashinja ubutasi no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Aho gufatwa nk’abashyitsi bari baje kwifatanya n’inshuti zabo mu birori, bahise bajyanwa gufungirwa muri gereza.
Nyirahabineza agira ati: “Ese niba u Burundi bufite ubuyobozi bwiza, wafunga umuntu umwita maneko nta kintu ushingiyeho?”
Yongeraho ko ubuzima muri gereza ari bubi cyane, ndetse ko basabwe gutanga ruswa ingana na miliyoni 10 z’amarundi, ariko na nyuma yo kuyatanga ntibarekurwa, ahubwo bagasabwa andi mafaranga.
Me Michella, umunyamategeko ubakurikirana, avuga ko baregwa icyaha cyo kuba intasi, ariko agahamya ko ibyo birego bidafite ishingiro.
Yagize ati: “Baraburanye muri chambre de Conseil, ariko baburana bafunzwe. Nizeye Imana ko izobakurayo kuko barera, kandi ni ukuri. Baciye baba victims (babigendeyemo), gusa turi gukora ibishoboka byose ngo babarekure.”
Uyu munyamategeko ashimangira ko ikibazo cyabo cyarushijeho gukomera kubera umubano mubi uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi muri iki gihe. Aha ni ho ashingira avuga ko aba bagore babaye igitambo cy’ubushyamirane bwa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Kiriya gitangazamakuru gikomeza kivuga ko cyandikiye Alain Mukuralinda, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, kugira ngo atange ibisobanuro ku byabaye, ariko ntiyahise asubiza niba hari icyo u Rwanda rugiye gukora kuri iki kibazo.
Gusa, umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda i Burundi yavuze ko ikibazo cyabo kimenywe.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuba mubi, aho u Burundi bushinja u Rwanda gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura.
Ibi byatumye u Burundi bufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, bikaba bikomeje kugira ingaruka ku Banyarwanda benshi bajya cyangwa banyura muri icyo gihugu.
Aba bagore bemeza ko bafashwe mu buryo budakurikije amategeko kandi bakomeje gusaba ubufasha bw’inzego zitandukanye, harimo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kugira ngo bafungurwe.