Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umunyamakuru Mutesi Scovia yatandukanye na B&B FM yakoreraga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2024, sosiyete y’itangazamakuru B&B FM yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunyamakuru wayo Mutesi Scovia.

Ibyi byatangajwe binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za B&B, aho banyujijeho ubutumwa basezera, bashimira, ndetse bifuriza amahirwe masa Mutesi Scovia wari umunyamakuru wabo ariko akaba yasezeye mu kazi.

Mu butumwa banyujijeho bwagiraga buti “Tugushumiye ubwitange, umurava, ubunyamwuga, wagaragaje mu kazi kawe. Amahirwe muri byose.”

Uyu Munyamakuru wamenyekanye cyane ndetse akaba ari umwe mu bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda, yatangaje ko agiye kwikorera nyuma yo kuva kuri iyi radio.

Ku rubuga rwa X umwe mu bamukurikira yamubajije aho agiye kwerekeza nyuma yo kuva kuri iyi radio, avuga ko agiye gukomereza imirimo ye ku kinyamakuru cye Mama urwagasabo.

Uyu Munyamakuru Scovia benshi bamuziho kuba ari umunyamakuru udakunze kurya indimi mu byo akora byose.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments